Monday, May 20, 2024
Monday, May 20, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitike«Kenya igomba kuduha ibisobanuro» Leta ya RD-Congo yariye Karungu nyuma yishingwa rya...

«Kenya igomba kuduha ibisobanuro» Leta ya RD-Congo yariye Karungu nyuma yishingwa rya AFC (Alliance Fleuve Congo)

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Kenya iyihora kuba yaremeye ko ihuriro Alliance Fleuve Congo rishingirwa ku butaka bwayo.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza ni bwo iri huriro rya Politiki ariko rinafite igisirikare ryashingiwe i Nairobi muri Kenya.

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo afatanyije n’imitwe irimo M23 ndetse n’abanyapolitiki barenga 260 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ni bo barishinze.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Nangaa mu kiganiro aheruka guha RFI, yavuze ko ihuriro AFC nibirishobokera rizakuraho ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ati: “Kugera ku byo twiyemeje nibiba ngombwa ko tujya i Kinshasa tugafata ubutegetsi, tuzabikora.”

Guverinoma ya RDC biciye mu muvugizi wayo akanaba Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, ubwo yari kuri Radiyo na Televiziyo y’igihugu yavuze ko Kenya izagirwaho ingaruka no kuba yaremeye kwakira Nangaa na bagenzi be.

Yagize ati: “Ntidushobora kwiyumvisha buryo ki igihugu nka Kenya dukorana bya hafi mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC cyakwakira igikorwa nka kiriya. Iki gikorwa kizagira ingaruka. Kenya igomba kuduha ibisobanuro kuri uyu mutwe w’inyeshyamba wavutse.”

Corneille Nangaa kuri ubu usigaye uba mu buhungiro, yasabye abanye-Congo ndetse n’abaturanyi babo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba gushyigikira ririya huriro, kugira ngo RDC izabashe kugera ku mahoro arambye.

Nangaa yashinze ihuriro rigamije kurwanya Tshisekedi, mu gihe yari amaze igihe agaragaza ko uyu Perezida wa RDC yagiye ku butegetsi bigizwemo uruhare na Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi mu myaka itanu ishize.

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights