Sondag, Maart 16, 2025
Sondag, Maart 16, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeMbere y’uko amatora aba Leta ya RD-Congo iratabaza Umuryango w’Abibumbye (Loni)

Mbere y’uko amatora aba Leta ya RD-Congo iratabaza Umuryango w’Abibumbye (Loni)

Leta ya RD-Congo yasabye Umuryango w’Abibumbye (Loni) ubufasha mu gutwara ibikoresho bikenerwa mu matora rusange ateganyijwe kuba mu cyumweru gitaha.

Mu ibaruwa ambasaderi wa DRC yandikiye akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, yasabye ubufasha bwo kwimura ibikoresho by’amatora mu ntara zitandukanye zitarimo ibikoresho bihagije.

Congo irasaba ubufasha, nyuma y’uko igihugu cya Angola cyanze kuyiha ubufasha bw’indege yo kwifashisha muri ibyo bikorwa.Ni mu gihe MONUSCO iherutse gusabwa kuva ku butaka bw’iki gihugu kuko ngo batuzuza inshingano.

Byavugwaga ko amatora ateganyijwe Taliki 20 Ukuboza 2023 muri RDC ashobora kutaba, bitewe n’imirwano yashyamiranyaga abarwanyi ba M23 na FARDC ariko kuva hatangazwa agahenge k’ibyumweru bibiri hari abemeza ko ashobora kuba ntakabuza n’ubwo nabyo kubihamya bigoye.

Imitwe yitwaje intwaro yibasiye igice kinini cy’iburasirazuba bwa Kongo niyo ishyirwa mu majwi ko ariyo nyirabayazana y’ubushobozi bucye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko yateje intambara z’ururudaca uhereye mu myaka ya za 90 na 2000.

Ibi byatumye igihugu kibasirwa n’akajagari kugeza ubwo ubukungu buhungabanye ,ibikorwaremezo ntibyubakwe ibindi bikangirika kugeza n’aho ubu habuze ubushobozi bwo kwimura ibikoresho.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights