Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruBurundi: Abasirikare boherejwe muri Congo kugarura amahoro barashinjwa gufata kungufu abagore n’abakobwa...

Burundi: Abasirikare boherejwe muri Congo kugarura amahoro barashinjwa gufata kungufu abagore n’abakobwa ubwo bari mu butumwa

Abasirikare b’Abarundi bari baroherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barashinjwa ibyaha birimo gusambanya abagore b’abanye-Congo, gushimuta ndetse no kujujubya abasivile.

Byatangajwe n’umuryango Burundi Human Rights Initiative (BHRI) uharanira uburenganzira bwa muntu, muri raporo wasohoye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023.

Iyi raporo ivuga ko abasirikare b’u Burundi batangiye guhohotera abanye-Congo mu mpera za 2021, ubwo boherezwaga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ikomeza igira iti: “Abahohotewe n’imiryango yabo bavuze ko abasirikare b’u Burundi ndetse n’abagize umutwe w’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (Imbonerakure)…bafashe ku ngufu, barashimuta, bafunga binyuranyije n’amategeko banafata nabi abasivile b’abanye-Congo kandi basahura ibyabo.”

BHRI ivuga ko nko muri Nzeri 2022, abasirikare b’Abarundi bafashe ku ngufu umugore wari kumwe na muramukazi we w’imyaka 16 y’amavuko; babasambanyiriza mu maso y’abana batatu.

Uyu muryango uvuga kandi ko nyuma abandi bagore benshi bafashwe ku ngufu n’abasirikare bari bambaye impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi banavuga Ikirundi.

U Burundi bumaze imyaka ibarirwa muri itatu bwarohereje mu burasirazuba bwa RDC Ingabo zo gufasha iza kiriya gihugu guhiga imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

Kuri ubu imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu ikorera mu mahanga irasaba ko hakorwa iperereza, hanyuma abasirikare bagize uruhare muri ririya hohoterwa n’ababakuriye bagahanwa.

Iyi miryango kandi yasabye amahanga “kotsa igitutu abategetsi b’u Burundi, by’umwihariko Perezida Evariste Ndayishimiye” kugira ngo atange uburenganzira bwo gukora iperereza rikwiye.

Yunzemo iti: “Ibi nibiramuka bidakozwe, nta butabera buzigera bubaho ku banye-Congo bahohotewe, kandi abahonyora uburenganzira bwa muntu bari mu gisirikare cy’u Burundi bazakomeza kuzamurwa mu ntera no guhembwa.”

Kugeza ubu yaba Leta y’u Burundi cyangwa iya RDC nta wuragira icyo avuga ku byatangajwe na BHRI.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights