Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yatangaje ko Ingabo Afurika y’Epfo izohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisasimbura iza MONUSCO ziri mu nzira zo kuhava.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC byemeye kohereza Ingabo mu burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Ingabo z’iki gihugu zatangiye kugera mu burasirazuba bwa RDC.
Gen Maphwanya wari mu muhango wabereye ahitwa Thaba Tshwane sports grounds, yavuze ko Afurika y’Epfo yahisemo kohereza Ingabo muri RDC bijyanye no kuba iki gihugu cyarananiwe gukemura amakimbirane gifitanye na M23 biciye mu nzira ya dipolomasi.
Gen Rudzani Maphwany yavuze ko Ingabo za Afurika y’Epfo ziteganya “gukoresha ingufu zisumbuyeho” mu rwego rwo gutsinda M23.
Kuri ubu Afurika y’Epfo irateganya gushora muri RDC miliyari 10 z’ama-Rand (arenga Frw miliyari 670) yo kuyifasha mu bikorwa byo kurwanya M23.
Mu yandi makuru agezweho muri RDC, Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ushyigikiye umuhuzabikorwa wa AFC (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa, wifuza gukura Félix Tshisekedi ku butegetsi bw’iki gihugu.
Tariki ya 28 Ukuboza 2023, Nangaa yatangaje ko Tshisekedi yibye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 20 n’iya 21 Ukuboza, yicisha abaturage bo mu burasirazuba, bityo ko nta kindi akwiye, keretse kurwanywa, agakurwa ku butegetsi.
Nyuma y’aho atangaje aya magambo, Nangaa washinze AFC tariki ya 15 Ukuboza yagaragaye muri teritwari ya Rutshuru ari kumwe n’abayobozi ba M23 barimo Bertrand Bisimwa, Général Sultani Makenga, Brig Gen Byamungu Bernard na Colonel Nzenze Imani.
Mu itangazo ryifuriza Abanya-Congo umwaka mushya muhire M23 yashyize hanze kuri uyu wa 2 Mutarama 2024, yasobanuye ko yo n’abandi bahuriye muri AFC bahisemo Nangaa nk’umuhuzabikorwa wayo, hagamijwe kugira ngo bashyigikire umugambi we wo kubohora RDC.
M23 yagize iti “Ku buhuzabikoewa bwa AFC, twese twahisemo Corneille Nangaa Yobeluo wiyemeje kwitanga kugira ngo igihugu cyacu kibohoke. Ni umuntu ukunda igihugu, uharanira impinduramatwara, wiyemeje gusiga byose yari afite kugira ngo akirwanire.”
Nk’uko Nangaa yabisobanuye ubwo yatangazaga ishingwa rya AFC, uyu mutwe wa politiki ufite igisirikare giteganya gukorera mu bice bitandukanye by’igihugu, kugera i Kinshasa.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO