Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeZihinduye imirishyo! Abasirikare ba FARDC biyunze kuri M23 Tshisekedi Arabivugaho iki?

Zihinduye imirishyo! Abasirikare ba FARDC biyunze kuri M23 Tshisekedi Arabivugaho iki?

Byose byatangiye ubwo Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi bigaragaye ko ikomeje gutoteza abasirikare bavuka mu Ntara ya Katanga no mu Ntara z’iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byatumye Ingabo za FARDC bakomeza zitangira kwiyomora k’ubutegetsi bwa Leta ya Perezida Tshisekedi maze zikiyunga n’intare za Sarambwe (M23), zifatanije n’i Shyaka rya Alliance Fleuve Congo, rya shizwe na Corneille Nangaa.

Tariki ya 10 Mutarama 2024 i Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahari birindiro by’Ingabo za M23, bakiriye umusirikare w’indwanyi wari ukomeye mu Ngabo za FARDC, ariwe Colonel Biyoyo.

Andi makuru ya komeje gucyicibikana ku mbuga nkoranya mbaga, kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Mutarama 2024, ni ay’undi musirikare wo mungabo za FARDC, Colonel Bahati Balingene Saddam, wari uzwi cyane muri brigade ya 21, mu Ngabo za Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu masaha yakare yari yamaze kugera i Rutsuru, aho yaje kwifatanya na M23.

 

Aya makuru kandi yemezwa nu muvugizi wa M23 mu bya gisirikare, major Willy Ngoma, aho yagize ati: “Kubera ko Guverinoma ya Kinshasa, idaha agaciro abayo, biri gutuma Ingabo zitandukanya n’ubwo butegetsi bubi, ba kiyunga n’igisirikare kizi icyo gukora M23. Tumaze kwakira Colonel Bahati Balingene Saddam, ubu yamaze kugera i Rutsuru.”

 

Abasirikare ba FARDC bari kw’itandukanya n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mugihe bamwe mu bayobozi bo hejuru bafunzwe bazira Intara bavukamo. Mu minsi ishize abasirikare ba FARDC k’urwego rwa General na Colonel, bavuka mu Ntara ya Katanga, barafunzwe bazira kuba bavuka muri kariya gace, nk’uko bya tangajwe na Alliance Fleuve Congo.

Mu bafunzwe harimo Colonel Kisu Numbi na General Kosongo bafunzwe bazira akarere ba vukamo ka Katanga.

Ibi kandi bimaze igihe biba kubasirikare ba FARDC bavuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nka Colonel Eric Geriyadi, wafungiwe i Kinshasa, mu mpera zu kwezi kwa Cumi nabiri, aho yafatiwe mu nkambi y’igisikare cya FARDC, iherereye Kokolo, azira ko ari umututsi.

Harimo kandi na Lieutenant Mudumira, wafatiwe Uvira ahagana tariki ya 26 Ukuboza 2023, afungwa nawe azira ko ari Umututsi!.

Mu ntangiriro z’u mwaka wa 2023, abasirikare benshi bitandukanije n’ubutegetsi bwa Kinshasa, biyunga kuri M23, muri abo harimo Colonel Gekunzi Byinshi, Colonel Oscar Ndabahaza n’abandi benshi.

Ubwo aba bitandukanije na Guverinoma ya perezida Félix Tshisekedi, baganiraga n’itangazamakuru bavuze ko bagaye imikorere ya leta ya Kinshasa, kuba itoteza abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho ndetse banahamije ko bamwe mu Batutsi bafungwa buzira impamvu abandi benshi bavuga ko bicwa bazira ubwoko bwabo.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights