Yobelluo Corneille Nangaa wigeze kuyobora komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri ubu yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo rimaze igihe gito ritangirijwe muri Kenya.
Iri huriro kandi rihuriyemo imitwe ya politiki n’iya gisirikare irwanya ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
Itangazo ryasohowe na M23 muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu, rivuga ko uyu mutwe wemeye kwiyunga kuri AFC no kwifatanya n’abandi kuko bizabafasha gukomeza impinduratwara yo kuvanaho ubutegetsi bw’ibibazo n’ubwicanyi bwa Tshisekedi «bwica abaturage babwo bugahatira abandi benshi guhitamo kujya mu buhungiro cyangwa kubaho nk’abasabirizi. »
Itangazo rikomeza rigira riti: «Ku bijyane n’Ubuhuzabikorwa dufatanyije twahisemo bwana Corneille Nangaa Yobeluo» ibi ni ibyatangawe na M23 muri iryo tangazo nyine; ikomeza ivuga ko babonye ari umuntu witeguye gusiga byose akitangira kubohoza igihugu.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO