Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 burashinja ingabo za Leta ya Congo FARDC kutubahiriza agahenge k’amasaha 72, katanzwe ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
USA yasabye ko kuva tariki ya 11 Ukuboza kugera tariki 14 Ukuboza ko imirwano yahagarara kugira ngo ingabo z’umuryango wa EAC ziri mu bice birimo kuberamo intambara zishobore kubivamo.
Itangazo rya USA ryamenyeshaga ko ubutasi bw’Amerika na Depolomasi bizakurikirana niba aka gahenge kazubahirizwa.
Mu itangazo umutwe wa M23 wasohoye kuri uyu wa Kabiri wemeye aka gahenge uhamya ko ushyigikiye gukemura ibibazo mu mahoro.
Icyakora mu gitondo tariki 13 Ukuboza 2023, Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa abinyujije ku rubuga X, yatangaje ko ingabo za FARDC n’imitwe bifatanyije bateye ibirindiro by’inyeshyamba za M23 mu gace ka Kibumba kari muri Teritwari ya Nyiragongo.
Yagize ati: “Ibi ni uguhungabanya agahenge kasabwe n’imiryango mpuzamahanga ku busabe bw’Amerika mu koroshya ibikorwa byo kugarura amahoro”.
Umutwe wa M23 ushinja ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije barimo Wazalendo na FDLR kutubahiriza agahenge, mu gihe uvuga ko wari waravuye mu bice byagiyemo ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu gushaka ko habaho ibiganiro bihuza impande zombi.
Icyakora Leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko itazagirana ibiganiro n’umutwe wa M23, isaba abarwanyi bawo gushyira intwaro hasi bakajya mu bigo bibasubiza mu buzima busanzwe.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko badateze kuganira na M23 cyangwa kwemera ko abarwanyi bayo binjizwa mu gisirikare cya Leta, kuko ibibazo igihugu gifite uyu munsi bikomoka ku kuba mu bihe byashize baravanze ingabo n’imitwe yitwaje intwaro hakinjizwamo n’abatabikwiriye.
Yagize ati: “Ntidushobora kuganira, kuko nituganira bizaba bivuze ko habaho guhabwa ibyo basaba. Ntidushobora kumvikana na gato n’umutwe w’iterabwoba, kubera ko ibibazo byose duhura na byo ku rugamba biterwa n’uko dufitemo abagambanyi. Abo bagambanyi baturuka hehe?”
Hagati aho ariko, M23 ishinja Leta ya Congo kuba ari yo yatangiye kubagabaho ibitero binyuze mu bice bya Masisi byari byarahawe ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi.
Amerika yasabye agahenge mu gihe imirwano iri mu bilometero 30 mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma no mu bilometero 15 mu Majyaruguru y’uyu mujyi.
Umujyi wa Goma wari urinzwe n’ingabo za EAC, inyinshi zimaze gusubira mu bihugu zavuyemo.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO zirimo kwitegura kuva muri iki gihugu bivuze ko zizava mu mujyi wa Goma, ukaba ushobora gufatwa n’abarwanyi ba M23 igihe cyose hakomeje ibikorwa by’intambara.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO