Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruWhatsApp igiye guhagarika gukora mu gihugu hose  »Abayikoreshaga biragenda gute?

WhatsApp igiye guhagarika gukora mu gihugu hose  »Abayikoreshaga biragenda gute?

Amakuru agezweho avuga ko abanyamategeko b’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Meta batangaje ko urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, rushobora guhagarika gukorera mu Buhinde, mu gihe Leta y’iki gihugu yakomeza gutsimbarara ku rubanza barimo.

Ukutumvikana kwa WhatsApp na Leta y’u Buhinde kwakuruwe n’amabwiriza agenga ibigo bifite imbuga nkoranyambaga iki gihugu cyemeje mu 2021.

Aya mabwiriza agena ko abayobozi b’imbuga nkoranyambaga zirimo na WhatsApp bategetswe gutanga ubutumwa abazikoresha bohererezanya igihe basabwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Mu rubanza rwabaye mu mpera z’iki cyumweru, abanyamategeko ba WhatsApp bateye utwatsi aya mabwiriza, bavuga ko atubahirije Itegeko Nshinga, ndetse bashimangira ko WhatsApp izahagarika gukorera mu Buhinde mu gihe cyose yasabwa gushyira hanze ubutumwa bw’abayikoresha.

Aba banyamategeko kandi bavuga ko nta mukozi wa WhatsApp ukwiriye kuba umufatanyacyaha kuko yanze gushyira hanze ubu butumwa.

Mu Buhinde niho ha mbere WhatsApp ifite abakiliya benshi kuko ikoreshwa n’abarenga miliyoni 535, batanga inyungu isatira miliyari 1$. Ni imibare izamukaho 16.6% buri mwaka.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights