Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruWenssens umunyezamu uzanye impinduka mu ikipe y’igihugu Amavubi

Wenssens umunyezamu uzanye impinduka mu ikipe y’igihugu Amavubi

Umunyezamu Wenssens  ni umwe muri batatu bazongerwa muri 30 batangiye imyitozo tariki 4 Ugushyingo, aho Amavubi yitegura imikino ibiri irimo uwa Zimbabwe na Afurika y’Epfo tariki ya 15 n’iya 21 Ugushyingo 2023.

Amakuru ducyesha IGIHE yemeza ko FERWAFA yohereje ubutumire mu Ikipe ye ya Royal Union Saint-Gilloise na yo isubiza yemera kumurekura.

Wenssens ufite uburebure bwa metero 1,91 afite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Bubiligi n’u Rwanda kuko afite Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi.

Uyu mukinnyi kandi yari yaganirijwe n’Umunya-Espagne, Carlos Alos Ferrer wahoze atoza Amavubi, ibiganiro bigenda neza n’ubwo atari yagafashe umwanzuro w’Ikipe yazakinira.

Royal Union Saint-Gilloise ya Wessens iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Bubiligi n’amanota 31. Mu mikino 13 yatsinzemo icumi, inganya umwe itsindwa undi umwe.

Ikipe ye iri muri UEFA Europa League aho iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota ane inganya na Toulouse yo mu Bufaransa. Itsinda riyobowe na Liverpool n’amanota icyenda mu gihe LASK Linz yo muri Autriche iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite.

Wenssens ni Umunyezamu wa kabiri wa Royal Union Saint-Gilloise kuko yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino wa UEFA Europa League ubwo Ikipe ye yatsindwaga na Liverpool ibitego 2-0 tariki 5 Ukwakira 2023. Yongeye kujya mu basimbura mu mukino banganyijemo na Toulouse igitego 1-1.

Uyu musore yakiniye amakipe nka KVMechelen na Sint-Truidense V.V.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights