Donderdag, Maart 27, 2025
Donderdag, Maart 27, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruWa mugabo wavukanye ibitsina 2 yasobanuye byinshi

Wa mugabo wavukanye ibitsina 2 yasobanuye byinshi

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utwara amakamyo yasobanuye ko yavukanye ibitsina bibiri kandi bikora neza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Tank asobanura ko hari ubwo abantu bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina bagorwa nabyo ariko hakaba n’abandi barushaho kuryoherwa kubera ko ashobora kubikoresha byombi mu bihe bitandukanye. Ni ukuvuga ko mu gihe kimwe gicitse intege ashobora guhita akoresha ikindi.

Ubusanzwe ubu ni uburwayi buzwi nka diphallia, aho umuntu w’igitsina gabo avukana ibitsina bibiri ariko ntabwo benshi bikunze kubahira ko byose bikora.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima muri Amerika kigaragaraza ko iki kibazo gifitwe n’abagabo n’abahungu 1000 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo wo muri Amerika ariko avuga ko bitewe n’uko hari abo bakoranaga imibonano mpuzabitsina bakababara cyane, byatumye yibagishaho igitsina kimwe.

Ibi yabigarutseho mu Kiganiro n’Umunyamakuru ko kuri shene ya YouTube ya Soft White Underbelly, aho yasobanuye byinshi ku buzima bwe birimo uko yafunzwe ku myaka 12 azira kwica umuntu ndetse n’uko yagejeje ku myaka 24 atarakora imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko ubwo yatangiraga gukora imibonano mpuzabitsina abagore batizeraga ibyo ababwira by’uko afite ibitsina bibiri.

Ati “Abagore ntabwo babyemeraga ko mfite ibitsina bibiri, ariko nabajyanaga mu cyumba bakabyibonera.”

Uyu mugabo ariko yasobanuye ko hari ingaruka byamugiragaho kuko hari ubwo yashoboraga kurangiza mu bitsina byombi kandi icyarimwe nyamara ari kimwe gusa cyakoreshwaga mu gikorwa.

Uyu mugabo yageze ubwo afata icyemezo cyo kwibagisha igitsina kimwe bagikuraho gusa avuga ko atari we wenyine wavukanye ibintu bidasanzwe mu muryango we kuko na Nyirarume yari yaravukanye ibitsina bibiri.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights