Tariki ya 03 Mutarama 2024, I Luena mu cyahoze ari Katanga bazamuye Ibendera rya Katanga maze ako kanya bahita bururutsa irya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni byakozwe n’urubyiruko rwaje rwitwaje imbunda ndetse n’intwaro za gakondo. Umunyamakuru wa Corridorreport.com yakoze iyi nkuru yifashishije Amashusho ari kurukuta rwa X ruri mu mazina ya République du Katanga, yafashwe agaragaza uburyo ririya bendera rya Congo ryururukijwe maze hakazamurwa irya Republika ya Katanga.
Ibiri muriyo video, binagaragaza neza ko bya korewe hafi n’ikigo cya Polisi ya Congo, giherereye muri ako gace ka Luena.
Mu magambo yavuzwe cyane n’abarimo bazamura ririya bendera,intero n’inkikirizo byari Igihe, kirageze ngo twikukire.
Ibi bibaye kandi mugihe ruriya Rubuga rwa herukaga gutangaza ko Katanga, yanenze ibya vuye mu matora ko kandi bo bashaka igihugu cyabo cy’igenga.
Banditse bagira bati: “Igihe kirageze ngo abakobwa n’abahungu ba Katanga, bagire igihugu cy’igenga.”
Ni mugihe kandi Moïse Katumbi Chapwe, uvuka mu Ntara yicyahoze cyitwa Katanga, akomeje kugaragaza ko ashaka guhangana na leta ya Kinshasa, ninyuma y’uko bitangajwe ko yatsinzwe Amatora yo kw’itariki 20 Ukuboza 2023.
Bendera juu 🔴💚⬜
L'heure est venue pic.twitter.com/KXUHbaO4qH
— République du Katanga 🟥🟩⬜ (@MulopweMumus) January 3, 2024
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO