Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruVideo: Bururukije ibendera rya RDC bazamura irya Repubulika ya  Katanga

Video: Bururukije ibendera rya RDC bazamura irya Repubulika ya  Katanga

Tariki ya 03 Mutarama 2024, I Luena mu cyahoze ari Katanga bazamuye Ibendera rya Katanga maze ako kanya bahita bururutsa irya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni byakozwe n’urubyiruko rwaje rwitwaje imbunda ndetse n’intwaro za gakondo. Umunyamakuru wa Corridorreport.com yakoze iyi nkuru yifashishije Amashusho ari kurukuta rwa X ruri mu mazina ya République du Katanga, yafashwe agaragaza uburyo ririya bendera rya Congo ryururukijwe maze hakazamurwa irya Republika ya Katanga.

Ibiri muriyo video, binagaragaza neza ko bya korewe hafi n’ikigo cya Polisi ya Congo, giherereye muri ako gace ka Luena.

Mu magambo yavuzwe cyane n’abarimo bazamura ririya bendera,intero n’inkikirizo byari Igihe, kirageze ngo twikukire.

Ibi bibaye kandi mugihe ruriya Rubuga rwa herukaga gutangaza ko Katanga, yanenze ibya vuye mu matora ko kandi bo bashaka igihugu cyabo cy’igenga.

Banditse bagira bati: “Igihe kirageze ngo abakobwa n’abahungu ba Katanga, bagire igihugu cy’igenga.”

Ni mugihe kandi Moïse Katumbi Chapwe, uvuka mu Ntara yicyahoze cyitwa Katanga, akomeje kugaragaza ko ashaka guhangana na leta ya Kinshasa, ninyuma y’uko bitangajwe ko yatsinzwe Amatora yo kw’itariki 20 Ukuboza 2023.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights