Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana amajwi bivugwa ko ari aya Vestine wo muri Vestine & Dorcas ari kuvugana n’umukunzi we.
Muri aya majwi, uyu mukobwa hari aho yumvikana agira inama uyu mukunzi we, amubwira ko akwiye kujya asenga kuko isi ya none yameze amenyo.
Uyu musore kandi hari aho yumvikana abwira Vestine ko kugeza ubu atariyumvisha neza ko bakundana bitewe n’icyo ari cyo, gusa uyu mukobwa we akumvikana amuhumuriza amubwira ko amukunda cyane kandi adakwiye kugira impungenge z’uko yamwanga mu gihe na we azaba amukunda.
Ati: “Icy’ingenzi ni uko witwara nk’abantu bakuru, Njye nanga n’umuntu wiyemera,… Ndagukunda ntabwo ari ibintu byo gushidikanya. Iyaba tutari inshuti mba narakuretse kuva cyera kuko nta kintu ufite abandi badafite” Uyu mukobwa kandi yakomeje abwira umukunzi we kureka impungenge z’uko nta mafaranga menshi afite, ko atazajya amwaka amafaranga arenze, ndetse anamubwira ko ntawundi muntu yakwizera ngo amubwire ibye.
Nkuko byumvikana mu kiganiro bagiranye, uyu musore yamenyanye cyera na Vestine ndetse banamaze igihe bakundana nubwo kugeza ubu ataramwereka abakunzi be bakurikirana ibikorwa bye bya muzika.
Byumvikana ko bamenyanye ubwo Vestine yari akiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ndetse icyo gihe uyu mukobwa ntabwo yari arinjira mu rugendo rwe rwo kuba umuhanzi, akaba yamubwiye ko ariyo mpamvu akimukunda (Kuba baramenyanye ataraba umuhanzi niyo mpamvu amukunda).
kanda hano wiyumvire
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO