Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/12/2023, nibwo abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bazindutse batonda kumirongo kugira ngo batore Abayobozi bazabayobora k’urwego rwa badepite na perezida w’igihugu.
Ni amatora ari kuba mu gihe muri iki gihugu hakomeje kurangwa n’umutekano mucye, by’umwihariko mu burasirazuba bwacyo hakaba hari intambara ingabo za FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, Wazalendo n’abandi bacancuro bahanganyemo n’umutwe wa M23.
Uko ibikorwa by’amatora muri iki gihugu biri kugenda:
Imyivumbagatanyo muri Bunia
Mu mashusho yasakaye kuri Twitter, agaragaza ibiro by’itora byasahuwe, hibwa ibikoresho by’amatora maze abapolisi bashinzwe umutekano kuri ibi biro bahita barasa kugira ngo batatanye abigaragambyaga.
Aya mashusho kandi agaragaza aba bapolisi bari kure cyane y’ibiro by’itora, ibintu byatumye benshi batangira kwibaza ku mutekano w’aya matora.
RDC : Tension à Bunia, un site de vote saccagé, la police tire pour disperser les manifestants 👇🏽 pic.twitter.com/1fr7Y3YeoY
— ACTUALITE.CD (@actualitecd) December 20, 2023
Ibikoresho by’amatora byageze ku biro bimwe na bimwe bidacungiye umutekano
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bimwe mu bikoresho byifashishwa mu matora yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023 bigera bimwe mu biro by’itora bidacungiwe umutekano.
Voting materials arrive in a polling station without security while in other stations there are no indications yet! This #RDC #Election2023 is just sham and Tshisekedi doesn't bother as long as there were "elections". #DRCRiggedPoll pic.twitter.com/MhSgq4GB14
— Amakanji Thomas (@AmakanjiThomas) December 20, 2023
Abakozi ba CENI bahuguwe bakuwe mu biro by’itora basimbuzwa abana bakiri bato
Amatora ari kuba mu gihe bamwe mu bakozi ba komisiyo y’amatora yigenga (CENI), bahuguwe nk’abagize ibiro by’itora, bangiwe kwinjira mu byumba byo mu bigo bimwe na bimwe nk’ikigo cya 3 i Bukavu, giherereye ku ishuri ribanza rya Mosala.
Bavuga ko “batunguwe kandi bababaye” kubona basimbuwe nabandi bantu batatojwe kandi nta mpamvu yatanzwe.
“Twaraye hano ku kigo dushyiraho ibiro bitandukanye. Muri iki gitondo, turatungurwa. Umuyobozi w’ikigo yanze ko tugera ku biro kandi azana abandi bantu, muri rusange abana bato batatojwe”
“Twamaze iminsi 5 yose duhabwa amahugurwa, none ntituzi impamvu yo gusimburwa kwacu cyangwa ibizakurikiraho kugirango twishyurwe “, ibi bikaba byavuzwe na Jumamosi Mukembani, umwe mu bakozi basimbuwe.
Hagati aho kuri centre ya 3 ya EP Mosala aho hasimbuwe abakozi barenga 10, aba nyuma basaba kwishyurwa.
Kugeza saa moya za mugitondo, ku bigo byinshi hari hamaze gutangira ibikorwa byo gutora.
Birantega muri aya matora
Aya matora rusange byari biteganyijwe ko atangira mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, yakerewe ndetse hatangira kwibazwa ku migendekere myiza yayo.
Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, CENI, yari yateguje ko aya matora atangira Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo (Saa Moya z’i Kigali), akarangira Saa Kumi n’Imwe, ariko ntabwo iyi saha yubahirijwe.
Mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahatari kubera intambara, byageze Saa Tatu aya matora ataratangira ndetse intonde z’amatora ntizari zakamanitswe. Abakozi ba CENI bari bakomeje kugeza ku masite imashini z’itora.
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri site ziri mu mujyi wa Bukavu na bwo Saa Tatu zageze amatora ataratangira, abaturage babyutse batonze imirongo, bategereje. Aha ni ho umukandida wigenga, Dr Denis Mukwege yiteze amajwi menshi kuko ni ku ivuko.
Mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga kuri Institut Imara na ho byageze Saa Tatu amatora ataratangira, abaturage batonze umurongo, bategereje ikiri bukurikireho. Aho batorera hari hafunze.
Mu murwa mukuru, Kinshasa, na ho bigeze kuri iyi saha amatora ataratangira. Ahagana mu masaa moya, umudepite Francis Kalombo na we yemeje aya makuru.
Kalombo yagize ati “Ni saa 07h26 i Kinshasa. Ubu nta biro by’itora bifunguye muri Bandal, nta rutonde rwamanitswe, nta mukozi wa CENI, nta mashini y’itora.”
Kuri Collège Saint Edouard iherereye muri Ngaliema i Kinshasa, ho hashyizwe ibiro by’itora 8 ariko 3 muri byo ni byo byabonewe ibikoresho. Umunyamakuru Kamanda Kela mu isaha ishize yatangaje ko abatora bahageze, ariko urutonde rwabo rutari rwakamanitswe.
Uyu munsi haratorwa Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Mbere y’uko ugera, CENI yagaragaje ko ifite imbogamizi zo kugeza ibikoresho kuri za site, isaba misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, kuyifasha kubigezayo.
Mugihe hari hasigaye amasaha make, abanyekongo bagatora Abayobozi, b’igihugu cyabo, kugeza ubu ibice bimwe birimo na Rurambo, ntibaragezwaho ibikoresho by’ifashishwa mu matora.
Akarere ka Rurambo, homuri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mugihe hasigaye amasaha make ngo igikorwa cyo gutora gitangire bo ntibaragezwaho ibikoresho bi bafasha gutora.
Gusa ibice byinshi harimo no muri Rurambo, homuri teritwari ya Uvira, kugeza ubu ibikoresho by’ifashishwa mugufasha abatora gutora ntibaragezwa ku ma biro muri aka gace.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice, yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Rurambo, dushobora kutazatora cangwa tugatora dukereje. Kugeza ubu ibikoresho ntabiragezwa ku ma biro.”
Yunzemo kandi ati: “Batubwiye ko ibikoresho byari bivanwe Uvira bigeze ku Bwegera imodoka ibitwaye irapfa. Ariko abazakoresha Amatora bo baraye hano ariko ntabikoresho.”
Ubuyobozi bwa komisiyo ishinzwe gutegura Amatora CENI, bari batiriye Indege za Monusco zizabafasha kugeza ibikoresho by’ifashishwa mu matora kugira zibafashe kugeza ibikoresho bya matora ahashizwe ibituo by’amatora.
Gusa gutira ziriya ndege z’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye MONUSCO, habaye ubukererwe nimugihe leta ya Kinshasa yari yizeye Indege zizabafasha z’igihugu cya Angola ku munota wa nyuma Angola irabahakanira.
Urwego rushinzwe abasahoka n’abinjira muri RDC, batangaje gufunga imipaka ku wa Kabiri.
Urwego rushinzwe abasahoka n’abinjira muri Repubulika ya Demokarsi ya Congo (DGM), bamenyesheje ko bafunga imipaka yo k’ubutaka bwa RDC n’ibihugu bahana imbibi ku mpamvu z’amatora yo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/12/2023.
Nk’uko buriya buyobozi bwa DGM, babimenyesheje n’uko bashaka kugara imipaka k’umpamvu z’umutekano w’amatora y’iteguwe muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Bagize bati: “Imipaka irugarwa guhera isaha za saasita z’ijoro, kuri uyu wa Kabiri, tariki 19/12/2023, kugeza ku wa Gatatu, saa tanu z’ijoro, tariki 20/12/2023.”
Amatora y’iteguwe k’umunsi w’ejo hazaza mu gihe hari ibice byinshi muri RDC bikirimo umutekano muke aho ndetse ubutegetsi bw’iki gihugu batangaje ko ariya matora atazaba muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’igice kimwe cya Rutsuru.
Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, Imyaka itatu igiye gushira hari imirwaro ihuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo.
N’ubwo leta ya Kinshasa yatangaje ko ariya matora atazaba muri teritwari ya Masisi, kubera Intarambara, ariko haribindi bice byo mu Burasirazuba bwa RDC, birimo umutekano muke nko muri teritwari ya Fizi na Uvira. Maï Maï na FDLR n’Insoresore z’Abarundi, zikomeje kuvugwa ko zirimo kwisuganya kugaba ibitero mu Banyamulenge.
K’umunsi w’ejo hashize, tariki 18/12/2023, Maï Maï na FDLR, bavuzwe mu nkengero za Bibogobogo, aho zishaka kwica abaturage ba Banyamulenge.
RDC yanze ko indorerezi za EAC zijya gukurikirana amatora
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, RDC, bwangiye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kohereza i Kinshasa indorerezi zo kugenzura uko amatora rusange yo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023 azagenda.
Ni amakuru yemejwe n’ishami rishinzwe itumanaho mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki, habura amasaha make kugira ngo amatora yo muri RDC abe.
EAC yamenyesheje ibihugu biwugize n’abafatanyabikorwa ko yari yiteguye kohereza indorerezi mu matora yo muri RDC ariko ko ubutegetsi bw’iki gihugu butigeze bwemera ubusabe bw’uyu muryango.
Iti “Tumenyesheje ibihugu bigize EAC, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abandi ko itazahagararirwa muri RDC mu igenzurwa ry’amatora rusange yaho. Byatewe n’uko n’ubwo EAC yari yiteguye, ubusabe bwo gukora iyi nshingano ntabwo bwemewe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.”
Ubusanzwe mu nshingano EAC ifite kuva yashingwa, harimo kohereza indorerezi mu bihugu biyigize, mu gihe cy’amatora, hagamije kureba imigendekere yayo.
Muri RDC ntibishobotse, mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’iki gihugu na bimwe mu bigize uyu muryango; bitewe n’intambara ya M23 imaze imyaka ibiri.
Uku kutishimira EAC kwatumye Perezida wa RDC uri mu bakandida biyamamaza, Félix Tshisekedi, asaba ko ingabo uwo muryango wari warohereje guhosha intambara ziva mu gihugu cyabo, zibishyira mu bikorwa guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2023.
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) na wo mu kwezi gushize watangaje ko utacyohereje indorerezi muri RDC bitewe n’ibibazo tekiniki. Ubutegetsi bw’iki gihugu bwagaragaje ko iki cyemezo cyabubabaje.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO