Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUwitabye Imana na we yaburanishijwe: Uko byari byifashe mu rubanza rw’abashatse guhirika...

Uwitabye Imana na we yaburanishijwe: Uko byari byifashe mu rubanza rw’abashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 07 Kamena 2024 abantu bagera kuri 53 bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare rwabereye muri gereza ya Ndolo, aho basabiwe urwo gupfa. 

Ni urubanza rw’abantu bagera kuri 53 bashinjwa kuba baragize uruhare muri Coup d’Etat yapfubye mu kwezi gushize. 

Radio Okapi yatangaje ko kuva ibyo bitero byagabwa ku itariki 19 Gicurasi 2024, nta makuru menshi yerekeye itabwa muri yombi ry’abo bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, ariko urutonde rwamaze gutangazwa ruriho amazina y’abantu 53. 

Abari muri iyi dosiye bose bagera kuri 53, barimo abanyamahanga b’abanya-Amerika batatu n’abagore bane bafite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Mu baburanishijwe, harimo Christian Malanga ushinjwa kugira uruhare runini mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.  

Malanga afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe mu gihe umugambi wo guhirika ubutegetsi wari ugikorwa. 

Nubwo yapfuye, ariko yari ku rutonde rw’ababurana. Umuhungu we witwa Marcel Malanga, ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we yari mu baburanye, kimwe n’abandi banyamerika babiri, barimo ufatwa nk’inshuti yahafi ya Christian Malanga. 

Jean-Jacque Wondo, inararibonye mu bya gisirikare, akaba n’umubiligi ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nawe yaburanye.  

Arashinjwa kuba yarabaye mu bateguye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa  Kinshasa.  

Me. Masingo Shela uburanira Wondo yabwiye itangazamakuru ko ashinjwa kuba yarafashije abashatse guhirika ubutegetsi. Shela n’uwo aburanira bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko biteguye kuburana. 

Abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa  Kinshasa baburaniye mu rukiko rwa gisirikare ruri i Gombe. Urubanza rwabo rwakurikiranwe n’abaserukiye ibihugu byabo, cyane cyane ibyo mu Burayi. 

Ibyaha abari muri iyi dosiye bashinjwa, birimo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, iterabwoba, gutanga uburyo bwo gufasha abakora itera bwoba, gutunga imbunda batazifitiye uruhushya, kugerageza kwica bamwe mu bategetsi ba Congo, ubwicanyi, no kwifatanya n’inkozi zikibi. 

Abakora mu ishamyi ry’ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuze ko batizeye ubucamanza bw’iki Gihugu. 

Ibyo bibaye mu gihe bamwe mu basirikare bakuru b’iki Gihugu bashinjwa kwica abasirikare bakekwa ko bari muri uyu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi, wapfubye ku itariki ya 19 Gicurasi 2024. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights