Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImyidagaduroUWASE Deborah yegukanye ikamba rya Miss Mulenge World 2023-2024 »Amafoto & Video

UWASE Deborah yegukanye ikamba rya Miss Mulenge World 2023-2024 »Amafoto & Video

UWASE Deborah yegukanye ikamba rya Miss Mulenge World 2023-2024 ndetse kandi akaba ari nawe mukobwa uritwaye kunshuro ya mbere kuva ryavugururwa kuko mbere ryitwaga Miss Mulenge East Africa.

Nyampinga Deborah yahise ahembwa ibihumbi Magana abiri by’amashilingi ya Kenya (200000 kesh) ni ukuvuga asaga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu (1 600 000 Frw) tuyabariye muy’u Rwanda.

Uyu mukobwa kandi azishyurirwa salon itunganya umusatsi umwaka wose ari nako azajya ahembwa buri kwezi umushahara utatangajwe.

Nyuma yo gutorwa, Miss Deborah yabwiye abakunzi be ati «Mwarakoze, ntacyo nabona nababwira, nasabwe n’ibyishimo, murakoze cyane. »

Kuri bagenzi be babanaga mu mwiherero wa Miss Mulenge World 2023-2024, yagize ati «Nababwira ko nabo bakoze kubana neza, ndabakunda cyane. »

Abandi bakobwa batowe ni:

  • Miss popularity: MUTIMUKEYE Solange

Yashyikirijwe ikamba na Miss Popularity wo muri Miss Mulenge East Africa ITANZENEZA Gemima. Yahembwe amashillingi y’amanyakenya ibihimbi mirongo itanu (50 000 Kesh)

  • Miss Photogenic: Uwase Magnifique Yahembwe amashillingi y’amanyakenya ibihimbi mirongo itanu (50 000 Kesh)
  • Miss culture: Muhimpundu Kevine yahembwe Amashilingi ibihumbi mirongo itandatu ya Kenya (60 000 Kesh)
  • Igisonga cya Kabiri cya Miss Mulenge World 2023-2024 yabaye Mugisha Anitha yegukanye akayabo ka Amashilingi ibihumbi 100 ya Kenya. Uyu mukobwa mubyishimo byinshi yakiriwe na Papa we ndetse n’Abavandimwe.
  • Igisonga cya mbere ni: Ingabire Ange yegukanye Amashilingi ya Kenya ibihumbi 130.

Papa Legend OG yahishuye ko Miss Mulenge World ari igikorwa cyanditse kuburyo bwemewe n’Amategeko na Leta ya Amerika ari naho aba basore batuye kugeza ubu.  Ya ashimangiye ko ari nayo mpamvu uwakirwanya wese atapfa kubishobora!

Uyu mugabo kandi ya nemeje ko umukobwa watorewe kuba Miss Mulenge World 2023-2024 ari Miss w’Abanyamulenge ku isi yose.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights