Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUwahoze ari Minisitiri yabwiye Perezida Ruto ko akoze ikosa ryo kuganira n'urubyiruko...

Uwahoze ari Minisitiri yabwiye Perezida Ruto ko akoze ikosa ryo kuganira n’urubyiruko kuri X

Perezida wa Kenya William Ruto yategute ikiganiro gitambuka ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter aho aganira n’urubyiruko ku bibazo byugarije Kenya.

Kipruto Kirwa wigeze kuyobora Minisiteri y’Ubuhinzi muri Kenya yanenze iki cyemezo cya Ruto avuga ko ari ikosa rikomeye agiye gukora.

Perezida Ruto araganira n’urubyiruko rwahawe izina ry’igisekuru cya nyuma (Gen-z) Kuri uyu wa 5Nyakanga 2024, kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni icyemezo Ruto yafashe nyuma y’ibyumweru bishize urubyiruko rwigaragambiriza ibibazo by’ubukungu biri muri Kenya birimo imisoro ihanitse , ubushomeri, ruswa mu buyobozi n’ibindi.

Kirwa yagize Ati “Perezida Ruto agomba guhagarika guhora afata iya mbere yishora ahari umuriro, iyi nama n’urubyiruko nta bushishozi buyirimo, ni ikosa rikomeye cyane.”

Akomeza agira Ati” Icyo Ruto yari gukora ni ukureba uko izindi nzego z’ubuyobozi ziganira n’urubyiruko akazamo ariko ahamgajwe mu gihe gikwiye.”

Bamwe mu rubyiruko rwa Kenya bamaganye ubu butumire bwa Perezida Ruto bavuga ko batabwitabira kuko bazi ko ibivugirwamo nta bindi uretse ibinyoma.

Hari n’abahise bategura ibiganiro bigumura urubyiruko kuri X ku masaha amwe n’ayo Ruto yateguye ngo abure abamwitaba.

Urubyiruko rwa Kenya rumaze iminsi mu myigaragambyo aho isize abasaga 40 bahasize ubuzima ndetse ibikorwa remezo, ibicuruzwa bibarirwa mu ma miliyari byarahangirikiye.

Uwahoze ari Minisitiri yabwiye Perezida Ruto ko akoze ikosa ryo kuganira n’urubyiruko kuri X

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights