Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUSA yatangaje ko M23 FARDC bagiye guhagarika intambara mu gihe cy'ibyumweru bibiri

USA yatangaje ko M23 FARDC bagiye guhagarika intambara mu gihe cy’ibyumweru bibiri

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hagiye kubaho agahenge k’ibyumweru bibiri Ingabo za M23 na FARDC zitarwana kugira ngo abavanywe mu byabo babisubizwemo.

Ni itangazo rivuga ko aga gahenge gatangira kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024 ku isaa sita z’ijoro kakazarangira ku ya 19 Nyakanga 2024.

Iri tangazo ryaturutse mu biro bya Perezidansi ya Amerika risohotse nyuma gato y’uko Ambasaderi w’iki gihugu muri DRC atangaje ko Igihugu cye kigiye gukoresha ububasha gifite mu bubanyi n’Amahanga hakubahirizwa amasezerano ya Louanda.

Iri tangazo rigira riti.” Guhagarika imirwano bigamije kurengera ikiremwamuntu karatangira kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024 isaa sita z’ijoro kazarangira ku ya 19 Nyakanga 2024.Impande zihanganye ziyemeje gucecekesha intwaro kugira ngo abavanywe mu byabo n’intambara batahe ku bushake ndetse n’abatanga ubutabazi babashe kugera ku mbabare bitabagoye.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Leta y’u Rwanda n’iya Congo zagaragaje ubushake bwo gushyigikira aka gahenge, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigasaba impande zirebwa n’aka gahenge kubahiriza hirindwa ko hafatwa ibindi byemezo bikomeye.

USA yatangaje ko M23 FARDC bagiye guhagarika intambara mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights