Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yemereye Igihugu cya Ukraine inkunga ya gisirikare y’ubwirinzi bwo mu kirere z’ubwoko butanu ngo bizabafasha gutsinda Uburusiya.
Yabitangaje ubwo yatangizaga Inama y’Ibihugu byibumbiye mu muryango wo gutabarana wa NATO i Washington.
Biden yavuze ko ingabo z’Ibihugu bigize NATO zifite ingufu kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.
Akomeza avuga ko USA izakorana n’Ubudage, Ubutaliyani, Ubuholandi na Romania bagatanga inkunga za Misile bagafasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’Uburusiya budashaka ko iba umubyamuryango wa NATO.
Biden atangaje ibi nyuma y’igisasu cya misile bivugwa ko Uburusiya bwarashe i Kyiv muri Ukraine kigahitana Abantu basaga 43 kigakomeretsa abandi benshi,kimwe mu byahitanye abantu benshi kuva iyi ntambara yatangira.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky amaze igihe asaba inkunga y’ubwirinzi bw’ikirere ibihugu bimushyigikiye harimo ibikoresho bibasha kwangiza ibisasu bitaragera ku butaka.
NATO yamwemereye ko igiye kumuha ubwo bufasha burimo amoko atanu y’ibisasu bishwanyaguza ibindi bitaragera ku butaka.
Biden avu ko intambara ishyamiranije Uburusiya na Ukraine izarangira Ukraine ibaye Igihugu cyigenga.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO