Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko bagiye gukoresha ububasha gifite mu bubanyi n’Amahanga kugira ngo amasezerano ya Louanda yubahirizwe.
Lucy Tamlyn yabitangaje ubwo USA yizihizaga ku nshuro ya 248 umunsi iki gihugu cyaboneyeho ubwigenge.
Lucy yavuze ko USA zizafasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ngeri zinyuranye zirimo imibereho myiza y’abaturage, umutekano na politike.
Bimwe mu byo amasezerano ya Louanda yateganyaga harimo guhagarika ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo.
Leta ya Congo yasabwaga guhagarika ibikorwa byo gufasha imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na ho M23 igasabwa gusubira mu birunga bya Sabyinyo, ndetse n’izindi ngingo zitandukanye.
AFC/M23 ishinja Leta ya Kinshasa ko ibyo yasabwaga itabyubahirije bityo ko ari yo mpamvu na yo yakomeje kuyirwanya kuko abaturage bakomeje kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro ifashwa na DRC, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Ambasaderi wa USA Lucy Tamlyn avuga ko bimwe mu biraje ishinga igihugu cye ari ukugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bwazengerejwe n’imitwe yitwaje intwaro ikunze kwibasira abavuga ikinyarwanda.
Yagize Ati ” Byose bitangirira ku mahoro, tuzi neza ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Congo, USA zizakoresha ububasha zifite mu bubanyi n’Amahanga kugira ngo amasezerano ya Louanda atange umusaruro.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO