Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUbutaberaUrwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwafunze abapadiri n’abanyeshuri babiri bakurikiranyweho kwivugana umuseminari bakamwambura...

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwafunze abapadiri n’abanyeshuri babiri bakurikiranyweho kwivugana umuseminari bakamwambura ubuzima

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abapadiri babiri n’abaseminari (Abanyeshuri biga mu iseminari) ya Zaza, bashinjwa urupfu rw’umuseminari witwa Shema Christian w’imyaka 15 witabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be. 

Abatawe muri yombi ni Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo, na Padiri Mbonigaba Jean Bosco n’abaseminari Babiri bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo.   

Aba bose bafunzwe Tariki ya 16 Kamena 2024 na RIB aho bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umuseminari, Shema Christian. 

Amakuru ahari avuga ko byabereye aho iri shuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere.  

Aho bikekwa ko uyu museminari yapfuye azize gukubitwa na bagenzi be biganaga muri Petit Seminaire Saint Kizito Zaza. 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.” 

Yakomeje avuga ko abanyeshuri babiri aribo Tuyizere Egide na Murenzi Armel biga mu mwaka wa Gatanu, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu mugenzi wabo, bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe. 

Ni mu gihe Padiri Nkomejegusaba Alexandre na Padiri Mbonigaba Jean Bosco bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko arimo kwirwaza. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights