Bamwe mu banyamuryango b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko ririmo ibibazo byiganjemo imiyoborere mibi, n’ikimenyane n’ibindi.
Ushyirwa mu majwi cyane ni umunyamabanga w’iri shyaka Augustin Kabuya usabwa kwegura mu gihe hategerejwe inama yiga byimbitse ku bibazo biri muri iri shyaka.
Abanyamuryango bagera kuri 30 basaba Kabuya kwegura kuko yabaniwe guha iri shyaka icyerekezo kizima kandi ngo agakingira ikibaba abanyereje amafaranga yaryo.
Kabuya ariko we avuga ko abamusaba kwegura ari abanzi b’Igihugu bashaka kugmbanira Perezida Félix Antoine Tshisegeti.
Yagize Ati” Abo bashaka ko mva ku bunyamabanga bw’ishyaka ni abashaka kuryinjizamo abanzi b’Igihugu ngo risenyuke, abanyereje amafaranga bagomba kuyagarura, ubwo se ni ngombwa ngo inteko rusange iterane igamije kweguza umunyamabanga mukuru w’ishyaka”.?
Abasabye ko Kabuya yeguzwe yahise abirukana mu ishyaka ndetse inama nkuru ya UDPS yavuze ko igifiyeye Kabuya icyizere cyo kuyobora iri shyaka.
Bamwe mu banyamuryango b’iri shyaka, kuri uyu wa 13 bakoze imyigaragambyo mu mutuzo, bafite ibyapa byanditseho ngo’ Tuzaba abarwanyi kugeza ryari’?
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO