Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUndi Musirikari wa SADC Yiciwe mu Mirwano na M23 mu burasirazuba bwa...

Undi Musirikari wa SADC Yiciwe mu Mirwano na M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ingabo z’Afurika y’Epfo ziri mu butumwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bw’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zivuga ko umwe mu basirikare bazo yapfuye nyuma y’imirwano na M23. 

Ingabo z’Afurika y’Epfo (SANDF) zivuga ko ku wa kane “zahuye na M23 i Sake” – umujyi uri mu ntera ya kilometero 25 mu burengerazuba bw’ umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru – bararwana. 

Imisozi ikikije Sake iriho ibirindiro bya M23, mu gihe muri Centre’ ya Sake gusubira iburasirazuba werekeza Mubambiro na Goma hakigenzurwa n’ingabo za leta, ingabo za SADC n’abitwa Wazalendo. 

Mu itangazo yasohoye ku wa gatanu, SANDF ivuga ko abasirikare 13 bayo bakomerekeye mu mirwano, naho undi umwe arakomereka bimuviramo urupfu. Ivuga ko abakomeretse bajyanwe kuvurirwa ku bitaro by’i Goma kandi ko barimo koroherwa. 

Mu itangazo na yo yasohoye, M23 yemeje ko yarwanye n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo na SAMIDRC n’ingabo z’u Burundi bakanabambura bimwe mu bikoresho bya girikare birimo imbunda n’imodoka. 

M23 yavuze ko imibare y’ibanze igaragaza ko abasivile 10 bishwe n’uruhande rwa leta ya Congo Kinshasa, abandi benshi barakomereka, M23 ikavuga ko yamaganiye kure ibi bikorwa by’izi ngabo kuko bibangamira umudendezo w’abaturage 

Yongeyeho ko yafashe imodoka ebyiri z’umwanzi zitwara abasirikare ku rugamba n’ikamyo ikoreshwa ku rugamba.  

Uwo musirikare wapfuye ku wa kane, abaye uwa kane w’Afurika y’Epfo utangajwe ko yapfiriye muri ubwo butumwa, bwatangiye mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize wa 2023. 

Muri Mata (4), SADC yavuze ko umusirikare ukomoka muri Afurika y’Epfo yapfiriye mu bitaro aho yari amaze igihe gito arwariye.  

Muri Gashyantare (2) naho, abasirikare babiri b’Afurika y’Epfo bo mu butumwa bwa SAMIDRC biciwe mu gitero cy’ibisasu by’urwungikane mu ntara ya Kivu ya Ruguru. 

Ubu M23 igenzura igice kinini cy’intara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights