Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUbureziUmwarimu wigisha muri Ecole Sainte Trinite yagiye muri GS Indangaburezi atera inda...

Umwarimu wigisha muri Ecole Sainte Trinite yagiye muri GS Indangaburezi atera inda umunyeshuri arangije ahita akora igikorwa ari kugayirwa ubu

Ababyeyi b’umunyeshuri wiga muri GS Indangaburezi Ruhango watewe inda, barasabira ubutabera umwana wabo nyuma yuko uwo bicyekwa ko yamuteye inda, yatorotse akaburirwa irengero. 

Ise w’uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka 17, avuga ko byange  bikunde uwo mwarimu wateye inda umwana we, akwiye gutabwa muri yombi ubutabera bugatangwa. 

Nyiri guterwa inda nawe avuga ko guterwa inda imburagihe byamugizeho ingaruka ndetse bikamuviramo gucikiriza amasomo ye, ndetse uyu mwana avuga ko uwamuteye inda ajya amuhamagara akamubaza uko amerewe  nuko umwana amerewe. 

Yagize ati ” uwanteye inda ajya aduhamagara akatubaza uko tumeze nge n’umwana. Gusa iyo  amaze guhamagara ahita akupa ndetse agakuraho telefone.” 

Uyu mwarimu wigishaga muri Ecole Sainte Trinite akimara kumenya ko umwana yasamye, yahise atoroka aburirwa irengero. 

Ubwo umunyamakuru wa BTN ducyesha iyi nkuru, yageragezaga kwinjira mu kigo cya Ecole Sainte Trinite ngo amenye amakuru yimbitse, abashinzwe umutekano bamukumiriye ndetse umuyobozi akimara kumenya ko yahageze ahita yifungirana mu biro bye. 

Kuri iki kigo cya Ecole Sainte Trinite si ubwambere havuzwe umwarimu wateye inda umunyeshuri,. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights