Umwana w’imyaka ibiri yapfiriye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yabereye mu mujyi wa Nairobi. Uyu mwana yarari imuhira wenyine ubwo iyi nkongi y’umuriro yabaga, ibi byabaye kuya 01 ugushyingo mu ijoro nkuko poilisi yabitangaje.
Uyu mwana w’umuhungu yahise ajyanywa kwa muganga kugrango ahite yitabwaho, abaganga bakoze ibyo bashoboye byose ariko birangira abacitse. Icyaba cyateye iyi inkongi y’umuriro ntikiramenyekana kuko inzu imwe gusa niyo yahiye.
Umubyeyi w’uyu mwana ntago yarari murugo ubwo iyi mpanuka yabaga, yari yagiye gucuruza imyenda kugirango babashe kubaho.
Kuwa gatatu, nubundi habaye Indi impanuka mu gace kitwa Kariobangi ubwo umwana w’umuhungu w’imyaka itanu yahanukaga mu igorofa ya 15agwa abanje umutwe imuhira naho ni mumujyi wa nayirobi, ahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro byitwa Mama Margaret Kenyatta Hospital nabwo ababyeyi be ntibari bari imuhira, uyu mwana nawe yahise ahasiga ubuzima.
Polisi yiki gihugu yasabye abayeyi kwita kubana babo ndetse birashoboka bakajya babajyana aho bari, cyangwa bagashaka abantu babitaho muri bino bihe by’ibiruhuko kuko abana bakunda gukubagana ibyo byabarinda guhura n’akaga ndetse no kurinda ubuzima bwabana babo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO