Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruUmwami w’u Bwongereza, Charles III ari muri Kenya muruzinduko rw’Iminsi 4

Umwami w’u Bwongereza, Charles III ari muri Kenya muruzinduko rw’Iminsi 4

Umwami w’u Bwongereza, Charles III yatangiye uruzinduko rwa mbere muri Afurika kuva yakwima Ingoma ndetse rukaba n’urugendo rw’amateka rw’Iminsi ine agiye kugirira muri Kenya nk’Igihugu u Bwongereza bwakolonije.

Umwami Charles III yageze muri Kenya mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira mu 2023. Muri uru rugendo ari kumwe n’Umwamikazi Camilla.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023, bari bwakirwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, wagaragaje ko urwo ruzinduko ruvuze byinshi mu mikoranire y’ibihugu byombi.

Mu gihe cy’iminsi ibiri azamara mu Murwa mukuru, Nairobi, Umwami Charles III azahura na ba rwiyemezamirimo n’urubyiruko rw’Abanya-Kenya ndetse anitabire umusangiro wateguwe na Perezida Ruto.

Biteganyijwe kandi ko muri uru rugendo Umwami Charles III azasura imva y’ingabo itazwi muri Uhuru Gardens, aho Kenya yatangarije ubwigenge mu 1963.

Biteganyijwe ko kandi Umwami n’Umwamikazi bazagira umwanya wo gusura icyambu cya Mombasa, aho azanahura n’abayobozi b’amadini n’amatorero bakagirana ibiganiro.

U Bwongereza bwatangaje ko uru ruzinduko ruje rukurikira izo Umwami Charles III aheruka kugirira mu Bufaransa no mu Budage ruzagira uruhare mu kurushaho gushimangira imikoranire hagati y’iki gihugu na Kenya.

Bwagaragaje kandi ko uru rugendo ruzongera gutuma hasubirwa ku mateka y’u Bwongereza muri Kenya nk’Igihugu cy’Afurika y’Iburasirazuba cyitegura kwizihiza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 60.

Amwe muri ayo mateka ni ayo mu 1952-1960 ubwo habagaho intambara za Mau Mau, kubera abaturage bashakaga kwigobotora ubutegetsi bwa gikoroni. Ni intambara yaguyemo abantu barenga 10000 by’umwihariko abo mu bwoko bw’aba-Kikuyu.

Mu 2013 u Bwongereza bwari bwemeye gushumbusha imiryango 5000 yagizweho ingaruka n’intambara ya Mau Mau ariko ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa.

Urugendo rw’Umwami Charles rero ni urw’amateka kuko hari hashize imyaka 40, uwari Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II ahagiriye urugendo.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya yasabye ko Umwami Charles III yazasaba imbabazi ku ruhare rw’Igihugu cye mu bikorwa byakozwe birimo n’itotezwa ryakorewe ikiremwamuntu mu gihe cy’ubukoloni.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights