Ubwami bw’u Bwongereza bwabonye Umwami mushya, Charles III, wimitswe hamwe n’Umugore we Camilla nawe wambitswe ikamba ry’Ubwamikazi mu muhango wabereye mu Ngoro ya Westminster Abbey i Londres.
Musenyeri wa Canterbury, unafatwa nk’Umuyobozi w’Idini rya Anglican ku Isi, Justin Welby, ni we wimitse Umwami Charles, amwambika ikamba ry’ubwami arangije asaba Imana kurengera umwami.
Ayo magambo ni nayo agize indirimbo y’igihugu y’u Bwongereza, “God Save the King” yasimbuye “God Save the Queen” yakoreshwaga ku ngoma y’Umwamikazi Elizabeth.
Charles yabaye umwami umwaka ushize ubwo umubyeyi we, Queen Elizabeth II yatangaga. Usibye kuba yimitswe akaba Umuyobozi w’Ubwami bw’u Bwongereza hamwe n’ibindi bihugu 14, Charles ni n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Itorero rya Anglican mu Bwongereza.
Umuhango wo kumwimika wamaze amasaha abiri, igihe gito ugereranyije n’icyo kwimika Elizabeth II kuko bwo uwo muhango wamaze amasaha atatu mu 1953.
Umwami Charles yavuze indahiro ye afashe kuri bibiliya, ndetse asenga mu ijwi riranguruye, ibintu bibaye bwa mbere ku muntu wimye ingoma mu Bwongereza. Mu isengesho rye, yasabye Imana ko yamuba hafi akabera abaturage umugisha.
Yasizwe amavuta yera na Musenyeri wa Canterbury, yambikwa igisingo [ikamba ry’ubwami] ndetse anahabwa n’umwambaro wa cyami n’ibindi.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO