Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUmva icyo Papa Fransisiko avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri...

Umva icyo Papa Fransisiko avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Papa Fransisiko aganira n’abagize umuryango utera inkunga w’Abataliyani witwa «Nolite Temere», ufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubwo yabakiraga i Vatikani.

Muri uru ruzinduko abagize uyu muryango bari bari kumwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, dore ko uyu muryango wanagize uruhare mu kubaka ikigo cy’imfubyi cy’i Mbare muri iyi Diyosezi nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yabagejejeho, Papa Fransisiko yibukije ubukana bwaranze iyi Jenoside abasaba kutazigera babyibagirwa.

Yagize ati”Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari iteye ubwoba. Muramenye ntimukayibagirwe kugira ngo ntizongera kugira ahandi iba ku isi.”

Papa Fransisiko yashimiye uyu muryango wiyemeje kugarura amizero yo kongera kubaho. Abashimira uko bashyize mu bikorwa intego yabo mu buryo biyemeza gufasha amagana y’abana b’imfubyi barerewe mu kigo cy’imfubyi Cite Nazareth Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ikigo cya Cité Nazareth Mbare,cyatangijwe na Arikiyepiskopi Salvatore Penacchio, wari intumwa ya Papa mu Rwanda hagati ya 1998 na 2003. Kuri ubu iki kigo kikaba kibarizwamo abagera kuri 429.

Ahereye ku kirangantego cy’Agaseke kiranga, iki kigo, Papa Fransisiko yibukije akamaro ko gushyigikirana no gusangira. Avuga ko bikenewe cyane muri iki gihe usanga abantu bahugiye mu kwimika ivangura n’amacakubiri.

Umuryango Nolite Timere, ufite ikicaro mu Butaliyani ugenera buri mwaka inkunga ikigo cya Cite Nazareth, Papa Fransisiko akaba yabashimiye iki gikorwa cyongera gutuma abana bamwenyura bakanizera ejo hazaza heza.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights