Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Kamena, imirwano hagati y’Ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bayo na M23 yarakomeje, hafi y’umujyi wa Kanyabayonga, muri Teritwari ya Lubero (Kivu y’Amajyaruguru), aho amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko iyi ntambara ikomeje kugwamo abaturage benshi abandi ikaba yabakuye mu byabo.
MONUSCO yemeje amakuru avuga ko iri gufasha FARDC n’abambari bayo kurengera abaturage baho, gusa ibisasu barashe buhumyi ibyinshi biri kugwa mu baturage.
Iyi mirwano yabereye cyane cyane ku murongo wa Kilambo-Bulindi, mu burengerazuba bw’umujyi, muri Teritwari ya Rutshuru, ndetse ku muhanda Maysafi-Lubwe, muri parike y’igihugu ya Virunga, no ku muhanda Kanyabayonga-Rwindi.
Umuvugizi wa MONUSCO, Lt. Col. Kedagni Mensah, yemeje ko inkunga y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwica abasivili benshi muri iyi ntambara.
Avuga ko aba bakoranye amarondo ahuriweho i Kanyabayonga, ku bufatanye n’ingabo za FARDC, mu rwego rwo gushimangira umutekano w’abasivili.
Ati: “Iki kibazo cy’umutekano wangiritse cyasabye kohereza izindi ngabo za brigade yo gutabara byihuse (ya MONUSCO).”
“Ni yo mpamvu, kuva ku wa 30 Gicurasi 2024, batayo yo muri Nepal yo gutabara byihuse yongeye koherezwa muri ako gace kugira ngoyongerere ingufu ibirindiro bihoraho bya Kanyabayonga ”.
Kongera ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri ako gace nk’uko abivuga, “birakorwa mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo mu kurinda abaturage b’abasivili no kubafasha.”
Ni yo mpamvu, mu minsi yashize, nkuko akomeza avuga Lt. Col. Kedagni Mensah, ngo batayo yo muri Nepal ndetse na batayo yo muri Malawi bakomeje gufasha abaturage bavanwe mu byabo ndetse no guhuza ibikorwa byabo na FARDC mu gukaza ibirindiro byabo.
Gusa nubwo uriya muvugizi wa MONUSCO avuga ibi, amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko izi ngabo ziri gufasha FARDC n’abambari bayo mu kurwana na M23, aho bari kurasa mu baturage buhumyi, benshi bagahitanwa n’ibisasu barashe.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO