Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinema ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)Patrick Muyaya yavuze ko M23 itabaho.
Mu kiganiro yahaye TV5 Monde, ubwo yarabijwe ku masezerano y’agahenge ko guhagarika imirwano hagati ya DRC na M23 yavuze ko M23 itabaho, ahubwo ari u Rwanda rutera Congo.
Muyaya yavuze ko raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iherutse gusohoka yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo ziruta ubwinshi abarwanyi ba M23, bityo ko M23 itagomba kuvugwa mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati.”Byaba byiza udakoresheje ijambo M23 kuko wasomye raporo iheruka ya UN ivuga ku ngabo 4 000 z’u Rwanda, ni nyinshi kurusha n’umubare w’abarwanyi ba M23, kandi n’abasirikare binjira muri M23 bava mu nkambi zo mu Rwanda.”
Yunzemo ati.” Uravuga iby’agahenge ko guhagarika imirwano, ariko nubu tuvugana abana batatu bapfuye bishwe n’igisasu kivuye mu Rwanda.”
Muyaya avuga ko Leta ya Kinshasa atari yo yishe agahenge kuko ifite ubushake bwo guha ubufasha abavuye mu byabo ngo batahe bakomeze ubuzima busanzwe.
Muyaya avuga ko Leta ye yiteguye kwigarurira uduce twose twafashwe na 23, ngo bari kongerera igisirikare cya FARDC ubushobozi, mu minsi iri imbere bazaba bavanye M23 mu bice byose igenzura.
Avuga ko Congo itazigera igirana ibiganiro na M23 kuko itabaho, ngo ibiganiro biramutse bibayeho baganira n’u Rwanda.
Muyaya avuga ko impamvu M23 ari uko n’agahenge ko guhagarika imirwano kasabwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kasabwe Congo n’u Rwanda, ngo ntikigeze gasabwa M23.
Mu Kiganiro Lt Col.Willy Ngoma, Umuvugizi w’igisirikare cya M23 yahaye Corridorreports yavuze ko impamvu M23/AFC yemeye aka gahenge ari ugushakira ineza abanyagihugu.
Muyaya avuga ko UN n’Ibihugu byo mu Burengerazuba bagakwiye gufatira u Rwanda ibihano bikomeye kuko ngo rukora ibyaha by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa na Congo rukavuga ko Leta ya Knshasa igomba gushakira umuti ikibazo cy’abantu bisanze muri Congo bavuga ikinyarwanda bitewe n’amateka y’Ubukoloni.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO