Umuvugizi wa Guverinema ya Congo yavuze ko bidatinze Igihugu cye kizatera u Rwanda
umuvugizi wa Guverinema ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru Patrick Muyaya yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itere u Rwanda.
Muyaya yemeza ko igisirikare cya Congo Kiri kwiyuka mu bushobozi ngo kizabashe kwangiza umwanzi ari we u Rwanda.
Ashize amanga, yavuze ko igihe kigiye kugera ingabo za DRC, FARDC zigatera u Rwanda, zigatsinda burundu ingabo z’u Rwanda,RDF n’iza M23, Congo ishinja imikoranire ya hafi.
Iyi mvugo ya Muyaya ntayihariye kuko na Perezida Tshisegeti ubwo yiyamamazaga mu matora aheruka yavuze ko nihagira isasu ryongera kuvugira muri Congo azahita atera u Rwanda.
Amasasu n’amabombe byaravuze inshuro zitabarika ariko nta bitero yigeze agaba ku Rwanda.
Patrick Muyaya yagize Ati.” Igisirikare cyacu kimaze kwiyubaka kandi hari n’ingabo za SADC zimaze kugera hano, igihe kigiye kugera habeho igisubizo cya gisirikare kuko u Rwanda rusa n’urudashaka kumva…. hari ibiri gutegurwa kandi bizatangazwa mu gihe gikwiye”
Abanye-Congo benshi bakunze guha Perezida Tshisegeti urw’amenyo bamubaza impamvu yirirwa arira nk’umwana ngo u Rwanda ruramutera kandi Congo ari Igihugu gikubye Rwanda inshuro hafi 90 mu bunini bw’ubuso, bakabigereranya no kubona umwana muto w’imyaka 3 akubita Umugabo w’imyaka 50 akarira.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asubiza kenshi ko abaturanyi bahora bahiga kumutera batabitinyuka kuko bazi ko batamutsinda, avuga ko nta we azashotora ariko uzagerageze gutera uRwanda atazamenya inkuba imukubise.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO