Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUmutwe witwaje Intwaro wagabye igitero gikomeye cyane ku kigo cya gisirikare abasirikare...

Umutwe witwaje Intwaro wagabye igitero gikomeye cyane ku kigo cya gisirikare abasirikare bagera kuri 32 bahasiga ubuzima abandi benshi cyane barakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, umutwe w’iterabwoba wagabye igitero , cyibasira ikigo cya Gisirikare giherere mu karere ka Koulikouro, nko mu bilometero 200 mu Majyaruguru y’umurwa mukuru wa Mali, Bamako, yerekeza ku mupaka wa Mauritania. 

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’igisirikare cya Mali, ryemeje iby’iki gitero ariko ntihatangazwa umubare w’abahitanywe nacyo. 

Ku rundi ruhande, amakuru yatangajwe na RFI yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri 30. 

Abasirikare benshi ba Mali bakomeretse abandi baburirwa irengero, biturutse ku bwinshi bw’abagabye iki gitero kuko basaga 100. 

Abagabye iki gitero basenye iki kigo cya gisirikare banasahura ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka, intwaro, imyenda, ibyo batabashije gusahura basiga babitwitse. 

Amakuru aturuka mu bandi bantu batandukanye barimo n’abaturage, ndetse no mu zindi nzego z’umutekano zitari iza girisikare, avuga ko hapfuye abasirikare bagera kuri 32. 

Abatangabuhamya babonye abagabye iki gitero, bavuze ko abagize uyu mutwe wateye iki kigo bagenda mu modoka za gisirikare kandi ari benshi cyane, batwaye n’ibyo basahuye. 

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ingabo za Mali zivuga ko zabyitwayemo neza, zisenya ibirindiro byinshi by’iyi mitwe y’iterabwobo nyuma y’iki gitero. 

Umutwe w’Abajihadiste ba Jnim bafitanye isano na Al-Qaeda, bamaze kugaba ibitero byinshi muri ako gace ka Mali. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights