Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUmutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Busumba na Rugogwe nyuma y’iyubura ry’imirwano...

Umutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Busumba na Rugogwe nyuma y’iyubura ry’imirwano ikaze cyane

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 22 Ukuboza 2023, umutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Busumba na Rugogwe two muri Sheferi ya Bashali-Mukoto, Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’Igisirikare cya FARDC cyifatanyije n’izindi nyeshyamba n’abacancuro yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ukuboza mu midugudu yavuzwe haruguru. 

Sosiyete sivile yaho, yahaye amakuru urubuga infosdirect, yemeza ko imidugudu yombi ya Busumba na Rugogwe yafashwe n’umutwe wa M23 

Ni imirwano yubuye nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi kagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubundi kagombaga guhera ku itariki ya 13 kugeza ku ya 28 Ukuboza 2023. 

Télésphore Mitondeke, umunyamabanga w’iyi sosiyete sivile, avuga ko abarwanyi ba M23 bari kwerekeza mu mijyi ya Kalengera na Kirumbu muri Bashali-Mokoto. 

Agira ati: “Igice kinini cy’abaturage cyahungiye mu Mudugudu wa Kalengera no mu nkengero zawo, abandi baturage bakomeje kuba mu kaga….” 

Uyu kandi yemeza ko M23 irimo kongera imbaraga haba mu basirikare no mu bikoresho ngo igabe ibitero bikomeye ku ngabo za FARDC n’inyeshyamba bafatanya za Wazalendo muri ako karere. 

Iki kibazo kiganisha ku kwangirika kw’umutekano muri kano karere, nyuma y’ifatwa ry’uduce twa Mushaki, Karuba n’utundi twinshi dufashwe n’inyeshyamba za M23. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights