Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUmutwe wa M23 wemeje ko ingabo za SADC ziheruka koherezwa muri RDC...

Umutwe wa M23 wemeje ko ingabo za SADC ziheruka koherezwa muri RDC kuwurwanya zatangiye kubarasa zifashishije intwaro za Muzinga

Umutwe wa M23 watangaje ko ingabo za SADC (umuryango w’ibuhugu bya Afurika y’Amajyepfo) zatangiye kubarasa zifatanyije n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’Abarundi , Fdlr n’abancashuro. 

Ni ibyatangajwe n’ Umuyobozi wa politike w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter. 

Ingabo za SADC zinjiye byeruye mu mirwano n’umutwe wa M23 nyuma y’uko n’ingabo za Tanzania zigereye i Goma. 

Bertrand Bisimwa avuga ko kuva ejo ku cyumweru izo ngabo zirimo gukoresha ibitwaro bya muzinga, indege n’ibifaru mu kurasa aho uyu mutwe wa M23 ugenzura. 

Akomeza yemeza ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) iza Tanzania, iza Malawi, iza Afurika yepfo niz’abarundi bakomeje kurasa buhumyi ahatuwe n’abaturage. 

Abakurikiranira hafi umutekano w’akarere bemeza ko iyi mirwano ishobora kuzamara igihe kirekire bikaba byazanabyara intambara y’akarere. 

Amakuru agera kuri Corridorreport.com aturuka ku mbuga y’urugamba, avuga ko izi ngabo za Afurika y’Epfo zagabye ibitero ku birindiro bya M23 biherereye muri Karuba ndetse na Mushaki.  

Uretse kuba ibi bitero biri kwifashishwamo intwaro ziremereye za Artillery, umwe mu basirikare ba M23 waganiriye n’umunyamakuru wa Corridorreport.com avuga ko hari no kwifashishwa indege itagira abapilote ya CH-4. 

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2024, nibwo Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC zatangiye kugaba ibitero bikaze ku mutwe wa M23, ndetse amakuru yagiye ahagaragara avuga ko izi ngabo zageze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirenga 580 aho kuba 200 nk’uko byari byatangajwe.   

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights