Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’inyeshyamba zifatanya na FARDC (Wazalendo) n’abacancuro biravugwa ko yaramukiye ku muhanda Kanyamahoro-Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo hafi y’Umujyi wa Goma.
Amakuru aturuka aho atangazwa n’uruhande rwegereye guverinoma aravuga ko umutwe wa M23 wahanganye na Wazalendo, aho ngo urusaku rw’intwaro nto n’iziremereye rwumvikana mu nkengero za Kanyamahoro ariko no muri Kibumba muri Pariki ya Virunga.
Abaturage batanze aya makuru bagize bati “Inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku birindiro bya Wazalendo zirasa amabombe no ku birindiro bimwe bya FARDC.”
Ku ruhande rwa M23, umuvugizi wa yo, Laurence Kanyuka, abinyujije kuri X yavuze ko “Ahagana saa 5h40, ingabo z’ikibi z’ubutegetsi bwa Kinshasa zateye uduce dutuwe cyane muri Mweso no mu nkengero zaho. Nk’ibisanzwe, M23 yarinze kinyamwuga abasivili yirukanira kure ibyo bigwari, byataye intwaro zabyo ku rugamba.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO