Umutwe wa Hamas ugenzura Gaza wamaganiye kure icyifuzo cyo kurekura abandi banya-Israel washimuse kugeza iki gihugu cyemeye “guhagarika burundu intambara”.
Israel ivuga ko imaze kwica abarwanyi barenga 2000 ba Hamas muri Gaza,nyuma y’agahenge ko mu ntangiriro z’uku kwezi igihe imfungwa zirenga 100 zarekurwaaga.
Abantu basaga 120 bafashwe bunyago muri Israel ku wa 7 Ukwakira ni bo bazwi ko bagifungiwe muri Gaza.
Ubusabe bwa ONU buracyakomeje kugira ngo bagere ku cyemezo cyo guhagarika intambara.
Amerika ivuga ko igifite amakenga akomeye ku myiteguro y’Inama nkuru ya ONU ishinzwe umutekano ku isi, mu gihe amatora yo kucyemeza yashyizwe kuri uyu wa gatanu.
Agahenge kamaze icyumweru cyose muri uku kwezi katumye imfashanyo zirushaho kwinjira muri Gaza, ONU ikamenyesha ko abaturage bari mu kaga ko kwicwa n’inzara mu gihe intambara hagati ya Israel na Hamas yakomeza.
Ibiganiro ku gahenge gashya birakomeje i Cairo mu Misiri, n’ubwo ibyo ku wa gatatu ntacyo byagezeho.
Itangazo rya Hamas rigira riti: “Hari umwanzuro wa Palestina uvuga ko nta bindi biganiro ikeneye ku bijyanye no kurekura cyangwa guhanahana imfungwa keretse intambara ihagaze burundu”.
Nta wuzi neza indi mitwe y’Abanya-Palestina iri tangazo rivugira. Islamic Jihad, umutwe mutoya wo muri Gaza, n’umwe mu yindi izwi ko ifite mu biganza abanya-Israel bafashwe bunyago.
Itangazo rya Hamas rishyira leta ya Israel mu bihe bigoye cyane.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO