Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruUmusore w’imyaka 25 akurikiranyweho kwica mushiki we amukubise ishoka akanakomeretsa umugore wa...

Umusore w’imyaka 25 akurikiranyweho kwica mushiki we amukubise ishoka akanakomeretsa umugore wa mukuru we amusanze iwe

Umusore witwa Umazekabiri Froduard w’imyaka 25, wo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kavumu mu Kagari ka Gikwa ho mu Mudugudu wa Nyaramba, yatawe muri yombi n’Inzego z’Umutekano, akurikiranyweho kwica mushiki we ndetse akagerageza no kwica umugore w’umuvandimwe we ariko we Imana igakinga ukuboko. 

Ibi byaha uyu musore akurikiranyweho bivugwa ko ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024. Umwe mu baturanyi b’uyu muryango baganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko ibyabaye ari amahano, aho ngo aba bashobora kuba barapfaga amasambu. 

Yagize ati “Umubyeyi wabo yahaye ububasha umwe mu bana be, abandi bamugirira ishyari kuko batashakaga ko agura isambu y’iwabo, mu gihe agiye gushaka amafaranga ngo ayigure, umuvandimwe we azamuka yigamba ko agiye kwica umugore we, mushiki we abyumvise ajya kumuburira, bakubitana avayo maze amukubita ishoka yari afite, akomeza ajya mu rugo rw’umuvandimwe we maze akomeretsa umugore we.” 

Kigali Today dukesha iyi nkuru yatangaje ko bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, bavuga ko bombi bapfuye (Mushiki we ndetse n’umugore w’umuvandimwe we), ndetse ko uyu musore Umazekabiri, ngo yahise yitanga ku nzego z’Ubuyobozi ku Murenge avuga ko akoze amahano akica umuvandimwe we n’umugore wa mukuru we. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu, Hibukimfura Jean Pierre, yahamirije  Kigali Today aya makuru, aho yavuze ko aya mahano yabaye biturutse ku rugomo.  

Ati “Ni urugomo rwabaye rwo gukubita no gukomeretsa, aho Umazekabiri Froduard, yakubise mushiki we bikamuviramo urupfu ndetse n’umugore w’umuvandimwe we ariko we ajyanwa kwa muganga kuri ubu akaba ari kwitabwaho.” 

Gitifu Hibukimfura, avuga ko Umazekabiri kuri ubu ari mu bugenzacyaha, ahari gukorerwa iperereza ngo hamenyekane icyabiteye, gusa ko na we yemera ko ariwe wishe mushiki we.  

Yanaboneyeho gusaba abaturage kubana neza mu mahoro birinda ibyabateza intonganya n’ubwo ahamya ko uyu muryango utigeze na rimwe ugera mu nzego z’ubuyobozi kubera amakimbirane. 

Uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. 

Gusa iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights