Umusirikare wo mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yishe abantu batatu abarasiye muri resitora iri mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024.
Amakuru aturuka i Goma aravuga ko uwo Mu-GP yinjiye muri Resitora iherereye i Majengo muri komine Karisimbi, agatangira kumisha amasasu mu bantu adatoranya.
Uko kurasa byaje kuviramo urupfu abantu batatu bari abakiriya aho, imirambo yabo bishwe yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.
Iryo yicwa ry’abo bantu ryarakaje abaturage baramukira mu myigaragambyo ikomeye yatumye umuhanda uva aho Majengo ujya Kilijiwe ufungwa.
Hari andi makuru avuga ko aba bantu bishwe bari mu modoka bavuye kubikuza amafaranga kuri banki.
Ubu bwicanyi ngo bwakozwe n’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta ruzwi nka Wazalendo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO