Umusirikare w’ Afurika y’Epfo witwa Maj Tolla Pieterse w’imyaka 46 birakekwa ko yiyahuye mu gihe igisirikare cya cy’iki gihugu (SANDF )kiri gukora iperereza ngo hamenyekanye amakuru yimbitse kuĀ cyamwishe.
Uyu musirikare yakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ngabo za UN, MONUSCO muri Teritwari ya Beni yapfuye ku wa 8 Nyakanga 2024.
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC cyatangaje ko uyu musirikare (bikekwa ko yagifashaga kurwana)yishwe n’impanuka ya Grenade mu gace babamo.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo na cyo cyemeje amakuru y’urupfu rwe, cyemeza ko ibikomere bya grenade yamuturikanye mu birindiro byabo i Beni ari byo byamwishe, bavuga ko ariko bagiye gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwe.
Bamwe mu basirikare ba MONUSCO bakunze gufasha ingabo za FARDC kurwana rwihishwa bahasiga ubuzima bikaba ihurizo mu gutangaza icyo bazize, hakaba ubwo bahimbye icyabishe.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO