Sondag, Desember 8, 2024
Sondag, Desember 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUmuryango w’Abibumbye watanze impuruza ku makuba ashobora kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira...

Umuryango w’Abibumbye watanze impuruza ku makuba ashobora kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami ryawo ryita ku biribwa PAM, watanze impuruza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ruhande rw’Uburasirazuba rushobora guhura n’amakuba nyuma yo kwibasirwa n’ibiza. 

Uyu muryango wavuze ko ari ibiza byaturutse ku mvura yateye imyuzure yagize ingaruka zikomeye cyane ku bantu babarirwa mu 500.000. 

Yagize iti“Imvura ikabije yaguye mu buryo budasanzwe, mu bihe byayo bisanzwe, yakajijwe n’ihindagurika ry’ibihe, yatumye amazi y’inzuzi n’ibiyaga arenga inkombe, imijyi irarengerwa, imidugudu ndetse n’imihanda, aho yagiye anyura hose”. 

Mu Ntara ya Kivu y’Epfo n’iya Tanganyika niho habaye ingaruka nyinshi zaturutse ku biza , nk’uko byagarutsweho na PAM muri iki cyumweru.. 

PAM yavuze ko aho byakabije ari mu ntara za Haut-Lomani na Tanganyika, zegereye ikiyaga cya Tanganyika, kimwe no mu Burundi, Tanzaniya na Zambiya. 

Ibyo biza byatumye abantu bataye ingo zabo, imirima n’amatungo”. Ikomeza igereranya ko abantu 471.000 bahuye n’ingaruka z’iyo myuzure, kimwe na hegitari 451.000 z’ubutaka zarengewe n’amazi. Aha harimo hegitari 21.000 zari zihinzeho imyaka. 

Mu turere twabayemo imyuzure, abantu bakeneye ibiribwa, amacumbi, amazi meza yo kunywa ibyangombwa by’isuku hamwe n’inkunga yo gutuma bongera gutangira ubuzima. 

PAM ivuga ko amikoro yayo, ari make mu bijyanye n’amafaranga ndetse n’ibiribwa ku buryo ngo hari impungenge ku mikorere ya serivise z’ubuzima, mu gihe ibice byabayemo imyuzure bya Kongo byakwibasirwa n’indwara. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights