Sondag, Maart 16, 2025
Sondag, Maart 16, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruUmuryango w’abanditsi mpuzamahanga wasabye ko umunyamakuru watawe muri yombi na RIB, afungurwa...

Umuryango w’abanditsi mpuzamahanga wasabye ko umunyamakuru watawe muri yombi na RIB, afungurwa byihuse

Kuwa 11 Ukwakira 2023 nibwo umunyamakuru Manirakiza Theogene yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho icyaha cya ruswa. 

RIB yasobanuye ko Manirakiza yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500frw kugira ngo adatangaza inkuru. 

Umuryango PEN w’abanditsi Mpuzamahanga urasaba ko afungurwa ngo kuko azira ibirego bihimbano. 

Amakuru avuga ko Manirakiza yaguye mu mutego w’umushoramari wari wamusezeranije kumuha aya mafaranga kugira ngo adatangaza inkuru yamukoragaho ijyanye n’umutungo wigeze kuba mu makimbirane uherereye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro. 

Kuwa 13 Ukwakira 2023, PEN yasabye ko uyu munyamakuru afungurwa byihuse kuko ngo icyaha akurikiranweho birasa n’aho ari igihimbano. 

Yagize ati: “PEN irasaba u Rwanda gufungura byihuse umunyamakuru Manirakiza Theogene ufungiye ibyaha bya ruswa bisa n’ibihimbano.” 

“PEN itekereza ko ifungwa rya Theogene rifitanye isano no kuba yaranze gukura kuri YouTube videwo zigaragaza ikibazo cy’umutungo wari warafashwe mubinyuranyije n’amategeko n’umuntu ukomeye no kuba yaranza ruswa y’uvuga ko yamusabye kudatangaza inkuru. Itangazamakuru si icyaha kandi ubuyobozi bw’u Rwanda bugomba kubahiriza, bukanarinda uburenganzira bw’Abanyamakuru kugira ngo bakore akazi kabo.” 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights