Ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo, habereye ikiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku myiteguro y’ibikorwa by’uyu Muryango byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitazabera mu turere twose, kuko n’ibindi bikorwa by’Igihugu bigomba gukomeza. Ati “Twemera ko kwamamaza bitagomba guhagarika ubuzima bw’Igihugu.”
“Imitwe ya politiki dufatanyije tuzajya tujyana kuri site zacu, banatange ubutumwa ku bayoboke babo no ku Abanyarwanda muri rusange.”
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze uko bazakorana n’imitwe ya Politiki izashyigikira umukandida w’uyu Muryango.
Imitwe ya politiki umunani ni yo yemeje kuzashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida.Green Party yatanze umukandida wayo mu gihe PS Imberakuri yo nta mukandida yashyigikiye.
“Tubitegura twumvaga bizadufata igihe kirekire. Byihuse guhera mu 2000 aho hagiriyeho umuyobozi mushya [Perezida Kagame.]”
Komiseri w’Ubutabera muri FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, asubiza niba intego y’iterambere bari bihaye mu myaka 30 yaragezweho.
Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga rusange muri FPR Inkotanyi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko ibyo uyu Muryango wemereye Abanyarwanda byagezweho ku kigero cya 90%, ndetse bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo bizashyirwa muri manifesto ya 2024-2029.
Ati “Bakurikijeho gahunda yo kwitorera umukandida uzabahagararira mu matora, Nyakubahwa Paul Kagame.’’
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO