Mu mezi yashize Umupfumu Salongo yakoze ubukwe asezerana imbere y’Imana n’Amategeko.
Ubukwe bwe bwatangaje benshi bitewe n’uburyo bwari buteguye ndetse no kuba bwarabereye mu Kiliziya kandi benshi bari baziko atajya mu kiliziya.
Kuba bwarabereye mu Kiliziya ntibitangaje cyane, ahubwo igitangaje ni uko bwabereye mu kiliziya ariko agasezeranywa n’umupasiteri wo mu badiventiste.
Umupfumu Salongo avuga ko ubundi yabanje gushaka gusezeranywa na padiri ariko Kiliziya ikamusaba ko agomba kubanza kubatizwa. Salongo icyo gihe yavuze ko kuri we kubatizwa ari ikizira.
Salongo nyuma yaje gutereta padiri amutiza Kiliziya yo gusezeranuramo nubwo yasezeranyijwe n’umudiventiste.
Ibyo byatumye abantu benshi batangira gushinja Salongo kuba yararoze padiri bigatuma amutiza Kiliziya akayikoreramo ubukwe.
Ati ” ntakuntu Salongo yaba atararoze padiri kuko ubundi ntibibaho ko mu Kiliziya hari undi muntu ukoreramo imihango uretse padiri gusa cyangwa undi muntu ubifite ububasha. Ariko kuba yarasezeranyijwe n’umupasiteri kandi atabyemerewe muri kiliziya, ni ibindi bindi”.
Umupfumu Salongo akomeza kubyamaganira kure avuga ko atamuroze ahubwo ko aba padiri n’aba pastor bamukunda kuko nabo bajya bamucyenera.
Reba Video unyuze hano hasi:
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO