Kuri uyu wa 14 Kamena 2024, ni bwo byamenyekanye ko Urukiko Rukuru rwa Ado- Ekiti rwo mu gihugu cya Nigeria, rwakatiye Pasiteri Enoch Gbinyiam wo mu rusengero rya Winner Chapel Church, gufungwa burundu kubera icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Amakuru avuga ko uyu mwana yasambanyije asanzwe ari umuyoboke w’itorero rye, ndetse ngo yamukoreye iki gikorwa cy’ubunyamaswa nyuma yo kumunywesha Fanta yamuvangiyemo imiti imusinziriza.
Yahamijwe iki cyaha nyuma y’uko Umushinjacyaha Julius Ajiba, yagaragarije Urukiko ibimenyetso bishinja uyu mukozi w’Imana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Uyu mwana wasambanyijwe n’uyu mukozi w’Imana, yari asanzwe aza gufasha umugore we kumwigishiriza abana abafasha gusubiramo amasomo mu rugo, ari na ho yamubengukiye. Icyakora ngo ubwo uyu mwana yari amaze kwigisha abana ba Pasiteri, mu kumushimira yamuzaniye fanta yashyizemo imiti imusinziriza arangije aramusambanya, ku buryo umwana yakangutse bamujyana kwa muganga igitaraganya arimo kuvirirana amaraso mu myanya y’ibanga.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO