Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruUmunyeshuri w’imyaka 22 yishwe n’umukunzi we nyuma yo gusanga aba bombi bafitanye...

Umunyeshuri w’imyaka 22 yishwe n’umukunzi we nyuma yo gusanga aba bombi bafitanye isano

Umunyeshuri w’imyaka 22, w’uburanga witwa Lucy Boke yishwe n’uwahoze ari umukunzi we amusanze muri kaminuza ya Kisii Polytechnic, aho uyu nyakwigendera yigaga. Ibi byabaye ubwo nyakwigendera yamenyaga ko bidashoboka ko yakomeza umubano wabo bombi kuko bafitanye isano.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa rukaba rwamenyekanye ku wakane tariki ya 09 umwaka 2023, ubwo uwakekwaga ko yishe uyu mukobwa ariwe Stephen Orengo yajyaga kumusura iwe, Isebania.

Iyi miryango yombi yaba iya nyakwigendera Lucy cyangwa iya Stephen yarakundanaga cyane ndetse, abagize imiryango bombi bamaze kumenya ko hagati y’abana babo harimo urukundo babaye aba mbere babirwanya kuko bari bazi ko bidashoboka, maze babimenyesha umukobwa mbere bamusobanurira ko urukundo rwabo rudashoboka.

Lucy Boke akimara kubyumva yahise atandukana n’umukunzi we ndetse amusobanurira ko bidashoboka kuko bafitanye isano, ariko ikigaragara amazi yari yarenze inkombe kuko Stephen atigeze yihanganira itanduka ryabo

Ngwen Mtatiro, Boke, nyirarume wa Lucy agira ati:” Stephen ntabwo yakiriye uburyo yatandukanye na Lucy, maze ahitamo kumwica.”

Mary Akinyi umwe muncuti zahafi za Lucy nawe yagize icyo abwira aba polisi agira ati:” Stephen akimara kumenya ko we na Lucy bafitanye isano ntago yabyakiriye ahubwo yatangiye kujya atera ubwoba Lucy, maze kuwa Kane yasabye Lucy ko baganira, batangiye kuganira muri kaminuza, bari kugenda ahita afata Lucy kungufu amujyana iwe bahageze Lucy yanga kwinjira nibwo yatangiye kumukubita kugeza amwishe.”

Akinyi akomeza avuga ko nyuma yo kwicwa kwa Lucy abantu batuye hafi aho bakimara kubimenya batangiye gukubita bikomeye Stephen ndetse bari hafi yo kumwica kubwa mahirwe arabatoroka ariruka. Abashinzwe umutekano bihanangirije abantu bose ko nta burenganzira bwo kwihorera bafite.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights