Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUmunyamulenge wahagarariye amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakubiswe agirwa intere...

Umunyamulenge wahagarariye amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakubiswe agirwa intere bamwita umunyarwanda

Umunyamurenge w’umupolisi yakubiswe agirwa intere nyuma y’uko ahagarariye amatora kuri site imwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamwita umunyarwanda. 

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaga amatora maze uyu mupolisi agerageje kugenzura niba birimo gukorwa neza arakubitwa agirwa intere. 

Uyu mupoli witwa Nkurunziza Isaac yakubiswe azira guhagararira amatora kandi avuka mu Banyamulenge ariko kandi ngo bakaba barabanje kumwita umunyarwanda. 

Ibi byabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, muri santire ya Nyengezi, ahatuwe n’abaturage ba Banyamulenge benshi. 

Akimara gukubitwa ngo yajyanywe mu bitaro biherereye i Kabanda igitaraganya kuri ubu biravugwa ko arimo kwitabwaho n’abagang gusa ngo ararembye. 

Mu bamukubise ngo harimo bagenzi b’abapolisi ndetse n’abaturage aho bamusabiraga ngo yicwe kuko ari Umututsi w’umunyarwanda. 

Ni nyuma y’uko n’ubundi ahenshi mu bice byabereyemo amatora byaranzwe n’imvururu ndetse hamwe na hamwe humvikana amasasu n’imirwano , aho abaturage bashinja Leta kuba yarateguye nabi amatora ku buryo hari n’ubwoba bwinshi ko na nyuma yo gutangaza uwatsindiye kuba Perezida hazacura umwijima. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights