Mbuyi Kabasele Jessy wayoboraga ibiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu(RTNC) yirukanwe azira amagambo yatangajwe n’umuhanzi Koffi Olomide.
Kabasele yari yatumiye Koffi mu kiganiro cyitwa ‘Le Panier the Morning Show’ cyatambutse ku wa 6 Nyakanga 2024 amubaza ku ntambara ibera muri Congo n’umubano utifashe neza hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.
Koffi Olomide usanzwe atarya indimi mu kumusubiza yagize Ati “Nta ntambara ihari, baradukubita, badufata nk’abana, badukoresha icyo bashaka ni intambara y’icyitiriro idafatika.”
Aya magambo yarakaje abayobozi b’iyi Televiziyo ndetse n’abayobozi ba DRC muri rusange, bashinja umunyamakuru Kabasele ko nta cyo yavuze ku magambo yari avuzwe na Koffi Olomide nk’uwari uyoboye ikiganiro.
Ibi byamuviriyemo kwirukanwa bamushinja imyitwarire mibi no gupfobya imbaraga Igihugu cya Congo gikoresha kirwana iyi ntambara.
Ikiganiro Le Panier the Morning Show’ uyu munyamakuru wari mu bakunzwe kuri RTNC yakoraga na cyo cyabaye gihagaritswe kugeza igihe hazafatirwa ibindi byemezo.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Congo banenze icyemezo cyo kwirukana uyu munyamakuru, bavuga ko ubuyobozi bwananiwe gukemura ibibazo by’Igihugu none buri guhana abadafite amakosa.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO