Umukozi muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, yirukanwe mu kazi nyuma y’amashusho yamugaragaje asambana n’umugabo mugenzi we mu cyumba cya sena.
Ni amashusho yasakajwe bwa mbere n’ikinyamakuru cyitwa The Daily Caller, gusa kuri ubu Polisi y’Igihugu yatangiye iperereza kuri ayo mashusho.
Ikinyamakuru CNN dukesha iyi nkuru cyavuze ko kitabashije kwemeza imyirondoro y’abavugwa cyangwa abagaragara muri ayo mashusho.
Ikinyamakuru The Daily Caller cyatangaje ko ari umukozi mu biro by’umusenateri w’umu-démocrate, Benjamin Louis Cardin byatumye CNN ishaka kumenya byinshi kuri ibyo ariko ibiro bya Ben Cardin ntibyagira icyo bibitangazaho.
Uyu mukozi ukekwa ni Maese- Czeropski waje kwifashishije urubuga rwe rwa Linkedln avuga kuri ayo mashusho, ashimangira ko akunda akazi ke kandi ko atakubahuka aho akorera ngo ahakorere ibiterasoni.
Uyu mukozi yavuze ko agiye kwifashisha amategeko akarenganurwa.
Inshingano yari afite muri ibyo biro bya Ben Cardin ni izo kuba ufasha umusenateri gusubiza amabaruwa yandikiwe, ubutumwa bwo kuri emails, kwitaba telefoni n’ibindi bitandukanye.
Nyuma ibiro bya Ben Cardin byasohoye itangazo bigaragaza ko Maese-Czeropski atakiri umukozi wa Sena y’Amerika.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO