Umujyi wa Kigali wasubitse siporo rusange ya ’Car Free Day’ yari iteganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023, mu kuzirikana abibasiwe n’ibiza mu Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Bamwe mu baturage bo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Ngororero n’ahandi, barahangayitse, nta cyizere, buri wese wagizweho ingaruka n’ibiza ari kwibaza uko ejo hazaba hameze.
Kimwe n’abandi Banyarwanda cyangwa inshuti z’u Rwanda, ni umwanya mwiza wo kubana na bo, kubafasha ndetse no kubafata mu mugongo mu gihe bari muri ibyo bihe bigoye.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Gicurasi, ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko iyi siporo rusange itegurwa ikaba kabiri mu kwezi, isubitswe nyuma y’ibiza byatwaye umubare munini w’Abanyarwanda.
Yagize iti “Mu rwego rwo kuzirikana abibasiwe n’ibiza mu Majyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo, Siporo Rusange #CarFreeDay yari iteganyijwe ejo ku Cyumweru, 7 Gicurasi 2023 ntikibaye.”
Umujyi wa Kigali wongeyeho ko wibutsa buri wese gukurikiza inama agirwa zo kwirinda ibiza, habungabungwa ubuzima muri ibi bihe by’imvura idasanzwe.
Kubera ibyo biza byabaye mu ijoro rishyira ku wa 3 Gicurasi, abantu 131 babuze ubuzima barimo 130 bapfuye mu gihe cy’amasaha 24.
Inzu zirenga 5500 zarasenyutse, imihanda 14 irangirika, imiyoboro y’amazi, iy’amashanyarazi, amashuri arenga 50 arangirika andi arasenyuka, mu gihe imirima y’abaturage, amatungo ndetse n’ibindi byinshi byatwawe n’amazi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO