Umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainarugaba, yatangaje ko abica Abahema n’Abatutsi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko batazihanganirwa na gato.
General Kainarugaba Muhoozi, ni umwe mu basirikare ba Uganda wakunze kugaruka cyane ku karengane n’ubwicanyi, bukorerwa abasivile b’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abahema.
Ahanini ubwo bwicanyi bwakorewe abaturage bo mu ntara ya ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2023, Gen Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko Abahema, Abatutsi n’Abanyamulenge ko ari amaraso amwe nawe, bityo ko atazakomeza kurebera ‘impfu bakomeza kwicwa,’ muri RDC.
Yagize ati: “Ntabwo twakomeza kurebera benewacu bakomeza kwicirwa muri Congo, bariya turi amaraso amwe, tuzabatabara.”
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare nibwo General Kainarugaba Muhoozi ariya magambo abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter.
Gen Muhoozi Kainarugaba yavuze ko ku byerekeye amaraso akomeje kumeneka ahanini ku Bahema n’Abatutsi, bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari ikintu ‘gikomeye.’
Ati: “Ku Bahema n’Abatutsi, amaraso y’abo akomeje kumeneka mu Burasirazuba bwa RDC, ndashaka gushimangira ko ari igikorwa kibi cyane. Twe turi abantu badashobora kuzibagirwa na gato, cyangwa ngo tugire uwo tubabarira kuri buri muntu wese umena ayo maraso!”
Yakomeje agira ati: “Inzira ni imwe yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, nta yindi ni ugukurikiza inzira y’ibiganiro njyewe n’uwahoze ari perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, twinjiyemo.”
Gen Muhoozi Kainarugaba avuze ibi nyuma y’uruziduko Uhuru Kenyatta, umuhuza w’Abanye-Congo ku makimbirane hagati ya M23 n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, aheruka kugirira uruzinduko i Kampala,
Muri uru ruzinduko Uhuru Kenyatta yaganiriye na perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ku byerekeye u mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC.
Gen Kainarugaba Muhoozi, ni umuhungu wa perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, akaba ari n’umujyanama we mu bya gisirikare.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO