Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruUmugore yasinziriye mu modoka itwara abagenzi akangutse arira nk’uruhinja akibona ibyo bakoreye...

Umugore yasinziriye mu modoka itwara abagenzi akangutse arira nk’uruhinja akibona ibyo bakoreye umwana we

Icyemezo cy’umubyeyi cyo gusinzirira gato mu modoka itwara abagenzi mu gihugu cya Kenya,cyamubyariye akaga kuko yakangutse agasanga umwana we bamwibye. 

Uyu mugore wari mu modoka itwara abagenzi izwi nka Matatu, wari ugiye muri Ukambani avuye i Nairobi,yasinziriye akangutse abura umukobwa we w’amezi arindwi. 

Abagenzi bari kumwe muri matatu bavuze ko umugore utamenyekanye wari wicaye iruhande rwe yasohokanye uyu mwana bageze mu gace ka Magogoni ku muhanda wa Thika Garissa. 

Uyu mwana wibwe yitwa Briana Mutanu Kanini,akaba yarabuze kuwa 29 Gashyantare. 

Uyu mugore wari uhangayitse cyane, yahise abimenyesha kuri sitasiyo ya Polisi ya Magogoni. 

Abayobozi batangiye gushakisha urwo ruhinja rwabuze kandi bahamagarira umuntu wese ufite amakuru kuyatanga vuba. 

Kenya ni kimwe mu bihugu ubujura bw’abana b’impinja buri hejuru ndetse BBC yigeze gukora icyegeranyo kigaragaza ko abarenga ibihumbi baburiwe irengero. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights